Mu gihe uri kumwe n’umukunzi wawe, ni ngombwa cyane guhora umwereka ko umuzirikana kandi ugahozaho umubwira amagambo atuma arushaho kukwigarurira, ni muri urwo rwego hari amagambo make ushobora kubwira umukunzi wawe akarushaho kugukunda no kukwiyumvamo ndetse akanezerwa kurushaho.
Twabonye aya magambo twifashishije bimwe mu bitekerezo by’impuguke mu mibanire n’umwanditsi Mata Masini ndetse n’umuvuzi w’umuryango Rachel Thomasian wo muri Playa Vista Counseling basangiye ibitekerezo byo kukuza imibanire. Ibi byose kandi bikubiye mu bushakashatsi bwakozwe na Theeverygirl.com.
“Uri mwiza cyane…”
Thomasian asobanura agira ati: "Kuvuga ngo ’Ndagukunda’ ni icyemezo cyemeza umubano mwiza, ariko niba ushobora gusobanura neza impamvu ukunda umukunzi wawe, biha andi amagambo imbaraga nyinshi cyane. Cyane cyane niba hari ugushidikanya mu bucuti, bifasha umukunzi wawe kumenya ko utamukunda buhumyi ahubwo ubikora kubera ibintu byihariye bazana n’ubucuti."
“Ndi umunyamahirwe kuba mbana nawe”
Masini agira Ati: "Iyo ufashe akanya buri munsi, ukirengagiza ibyaguhangayikishije ndetse n’ibyakubabaje, ukabwira umukunzi wawe ko uri umunyamugisha kuba umufite, bizagufasha nawe ubwawe kugira amahirwe yo kubana nawe, uba ugaragaza ibyihutirwa mubucuti bwanyu; Tuma umukunzi wawe amererwa neza ihihe umwibutsa ko ushimira kuba uri kumwe nawe.”
“Nishimiye ibyo njye nawe twagezeho”
Kuri Thomasian, kumenyesha uwo mwashakanye ko utabishimiye gusa nk’umuntu ku giti cye, ahubwo ko ibyo wagezeho mufatanyije bishobora kumurinda ibyiyumvo bye ku mibanire. Agira ati: "Ibi byongera kumva ko muri hamwe mu rugendo rurerure murimo. Hariho imbaraga zo kwerekana aho ugeze ndetse n’ibyo mwakoranye byose, byombi bitera ubumwe, gushimira no gushikama.”
“Numva ntekanye iyo ndikumwe nawe”
Iyo ubwiye umukunzi wawe ko iyo muri kumwe uba bumva utekanye, uba wongereye icyizere ndetse ukerekana uruhare rw’uwo muri kumwe mu rukundo. Thomasian agira ati: “Umubano mwiza utuzanira ihumure no kumva dufite umutekano."
Arongera ati: "Niba uzi ko ushobora gutaha nyuma yumunsi uhangayitse cyane ukabona ihumure muri mugenzi wawe, nta mpano iruta iyo. Ishobora gutuma umuntu yumva ko adasanzwe kandi bikamutera imbaraga zo gushyira ingufu mu gutanga umutekano kurushaho.”
"Ijoro ryiza"
Turi mu gihe ibijyanye n’itumanaho byoroshye cyane ku buryo umuntu ashobora kohereza ubutumwa bugufi bukagera hose mu gihe gito. Ibi ni kimwe mu byerekana ko nta mpamvu n’imwe ishobora gutuma utabwira umukunzi wawe uti “Ugire ijoro ryiza” igihe ugiye kuryama ukamumenyesha ko umutekereza yewe n’iyo mwaba mwiriwe mutaganiriye kuko uzarangiza umunsi umeze neza hagati yawe n’uwo mukundana.
2 Ibitekerezo
papias Kuwa 10/09/23
Izinama zirakenewe murikigihe
Subiza ⇾Jackson Kuwa 03/01/24
Gukoraumukobwakwibere byungurikiumuhungu
Subiza ⇾Tanga igitekerezo