Umugabo wo muri Nigeria witwa Eric uzwi kuri konti ya Twitter ya @amerix, yagiriye inama abasore kwitondera abakobwa bahurira nabo mu nsengero barengeje imyaka 30 kuko ngo isi abavamo abakunzi, kubagira abagore byo ngo kwaba ari ukurigusha.
Eric asanzwe atanga inama ku by’imibanire hagati y’abantu, agakurikirwa na benshi kuri Twitter, akenshi baba bategereje kumva icyo aza gutangaza. Byinshi atangaza benshi bemera ko biba ari byo.
Kuwa Gatandatu wiswe Masculinity (kamere za kigabo), Eric yagize inama agira abasore n’abagabo muri rusange. Ati " Basore, mwirinde abakobwa bo ku rusengero cyane abari hejuru y’imyaka 30."
Uyu mujyanama bamwe bakunze kwita impuguke mu mibereho myiza y’abagabo ntiyavuze icyamuteye gutanga iyo nama.
Iyi nama ariko ntiyavuzweho rumwe. Hari abavuze ko ushaka umugeni yajya aho ashaka mu gihe abandi bavuze ko abakobwa bo mu myaka 30 nta buryarya bagira, bataguca inyuma ariko ngo bafite PhD mu gutera siteresi (stress) no gutesha umutwe.
Tanga igitekerezo