Abarinzi b’Umukuru w’Igihugu 12 bakorera muri Burigade idasanzwe batawe muri yombi, bigakekwa ko ari ukugira ngo babazwe iby’amasasu avugwa ko yarasiwe hafi y’ingoro ya Perezida Nkurunziza muri Gitega mu ijoro rya tariki ya 12 rishyira iya 13 Mutarama 2020.
Amakuru dukesha SOS Media avuga ko aba barinzi batawe muri yombi n’Urwego rw’Ubutasi rwa Gisirikare tariki ya 13 Mutarama.
Iki kinyamakuru kivuga ko umwe mu bagihaye amakuru yagize ati: “Abakora mu rwego rw’ubutasi rwa gisirikare ni bo babataye muri yombi. Muri bo harimo Capt. Nibigira wari uyoboye iri tsinda. Harimo kandi Maj. Fabien Nduwayo.”
Ubusanzwe ngo ingoro y’Umukuru w’Igihugu, irindwa na Batayo ya 3 n’iya 22 irimo abakomando. Aba ngo bari bazanywe kugira ngo bongere umutekano ubwo umuryango wa Perezida Nkurunziza na we arimo bari bateguye amasengesho yabaye kuva tariki ya 26 kugeza tariki ya 31 Ukuboza.
Aya masasu ibyayo bitigeze bishyirwa ahagaragara [ntafitiwe gihamya] arasanishwa n’umurambo w’umusirikare wo muri ya Batayo ya 22 wasanzwe yiciwe ku musozi uri hafi y’umugi wa Gitega.
Ibibazo by’umutekano muke mu Burundi bikomeje kuvugwa mu gihe iki gihugu kiri mu myiteguro y’amatora azaba tariki ya 20 Gicurasi 2020, hakamenyekana uzasimbura Pierre Nkurunziza wamaze kwemeza ko atazongera kwiyamamaza.
Mu 2015, ubwo Pierre Nkurunziza yatangazaga ko aziyamamaza, byateje umwuka mubi mu gihugu, abaturage barahohoterwa, bamwe bahungira mu bihugu by’abaturanyi. Ibi byatumye Gen. Godefroid Niyombare agerageza kumuhirika ku butegetsi tariki ya 13 Gicurasi muri uwo mwaka, ubwo we (Nkurunziza) yari yagiye muri Tanzania mu nama y’Umuryango w’Afurica y’Iburasirazuba yiga ku bibazo byari mu Burundi.
Umutekano muke no kutubaha uburenganzira bw’ikiremwamuntu byakomeje kuvugwa n’ibinyakuru bitandukanye byiganjemo ibyo mu mahanga ndetse n’imiryango mpuzamahanga nka Human Right Watch, Umuryango w’Abibumbye (UN), SADC n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC).
Byageze aho leta y’u Burundi itangaza ko umutekano wagarutse, abahunze batahuka ariko igihugu gikomeza kuvugwamo ibi bibazo n’ubwo abayobozi batandukanye muri cyo bemeza ko bitakibayo. Imiryango irimo na UN yasabye iki gihugu ko cyategura amatora akazarangwa n’ituze hashingiwe ku mpungenge z’ibyabaye mu 2015 ndetse n’umutekano muke ugaragara mu bindi bihugu mbere, mu gihe na nyuma y’amatora.
Tanga igitekerezo