Ku mugoroba w’ejo ku wa Kabiri tariki ya 11 Gashyantare polisi ikorera mu Mujyi wa Kigali yarashe umusore utaramenyekana amazina bivugwa ko yacuruzaga urumogi ahita apfuye.
Ibi byabereye mu mudugudu wa Rwampara, mu kagari ka Rwampara ho mu murenge wa Nyarugenge mu masaha y’ijoro.
Abatuye hafi y’aho uwo musore yarasiwe, bavuga ko yakomokaga ahitwa mu Karekare. Bavuga ko bumvise amasasu atatu bagakangarana, nyuma bakaza kumenya ko ari uwacuruzaga ibiyobyabwenge urashwe.
Umuvugizi wa polisi mu mujyi wa Kigali, CIP Marie Gaurette Umutesi, yemeje amakuru y’urupfu rw’uriya musore avuga ko yarashwe agerageza kwirukanka ngo acike Polisi yari imufatanye udupfunyika turenga 280 tw’urumogi.
Ati" Uriya musore Polisi yamusanganye udupfunyika 284 tw’urumogi imusabye guhagarara ngo yambikwe amapingu ashyikirizwe ubugenzacyaha aranga ariruka baramurasa arapfa.”
CIP Umutesi yavuze ko uriya musore nta kimuranga yari afite.
Mu gace ka Rwampara hakunze kurangwa icuruza ry’ibiyobyabwenge byiganjemo urumogi na mugo, bikunze kugira uruhare mu guhungabanya umutekano wo muri kariya gace kagaragaramo cyane abajura bambura abantu mu masaha y’umugoroba.
1 Ibitekerezo
omar Kuwa 12/02/20
Nibyiza ko abanyabyaha batabwa muri yombi ariko nanone ntibisobanuye ko abanyabyaha bagomba gupfa kuki ataraswa ahatari mukico cg agakurikiranwa mubundi buryo bw’iperereza?,police rwose ako kantu igakosore kuko ubuzima bw’umunyarwanda uwariwe wese bufite agaciro
Subiza ⇾Tanga igitekerezo