Umukinnyi w’imikino ngororamubiri, Disi Dieudonné, akaba n’umwe mu bana ba Disi Didace, yamenyesheje Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, ikibazo cy’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyagisozi mu Karere ka Nyanza, Habineza Jean Baptiste, avuga ko yatanze amakuru y’ibinyoma ku bana ba Disi Didace bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, anasaba ko yaba ahawe ikiruhuko mu gihe hitegurwa kwibuka ku nshuro ya 27.
Kuri Twitter, Disi Dieudonné, yasabye ko hagira igikorwa kuri iki kibazo. Ati " Nyakubahwa Minisitiri @gatjmv nabasabagako murikigihe twitegura k’unamira inzirakarengane zakorewe genocide yakorewe abatutsi mwaba muhaye ikiruhuko HABINEZA J BAPTISTE gitifu w’umurenge wa Nyagisozi ( Nyanza)kubera igikorwa gipfobya genocide yakoze ubwo yari gitifu w’umurenge wa Kibirizi. Agahisha imibiri y’abacu yari yabonetse mu musarane, akajya gutanga ubuhamya butaribwo bigatuma abatwiciye bagirwa abere. Nyuma twitabaje Nyakubahwa perezida wa Repuburika ngo adufashe kugarura iyo mibiri kandi byarakoze yose uko ari 4 ubu iri ku Murenge wa Busasamana Nyanza."
Disi Dieudonné, avuga ko yahisemo kwandikira Minisitiri Gatabazi kugira ngo agaragaze akababaro batewe na Gitifu Habineza nk’umuryango wa Disi, ariko nanone nk’umuryango mugari w’Abanyarwanda.
Ati “Nyakubahwa Minisitiri Gatabazi akwiye kubimenya, akamenya ko Gitifu Habineza yaduhemukiye, agahemukira umuryango Nyarwanda muri rusange”.
BWIZA yatereye akajisho ku rukuta rwa Twitter rwa Minisitiri Gatabazi, isanga ntacyo aratangaza kuri iyi ngingo. Gitifu Habineza Jean Baptiste na we ntacyo aravuga ku byo avugwaho.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV
1 Ibitekerezo
Amina Kuwa 06/04/21
Erega GATABAZI yite kuri ku kibazo cya ba Gitifu Ari Ab’imirene n’Utugari, benshyi niba Ar’uko badatorwa? Uyu we koko Akwiriye ikiruhuko es’ubundi yahatunguka azi Ibyo yabakoreye? Nanjye Ibyo Niboneye i Rubavu mu Murenge wa Gisenyi imidugudu wa MBUGANGARI Bimeze nkibyo Umugore wari Conceille wa KIMISAGARA Bitaga Gishegabo yakoraga, Gitifu wa Mbugangari n’umugore Ariko none kuwa kabiri yadukorey’Agashya yinjiye muri Butike asanga mo ulukiriya utambaye agapfukamunwa umujinya Awutura nyiri Butike, uwo mugabo ucuruza yapfuye kwisobanura Gitifu Ati CECEKA WAMBWA WE, umugabo ati ko untuka se Madame Gitifu Asubiramo ngo Ceceka se Wambwa we, byose amutukira imbere y’Umugore we n’abaturage bahagaze Aho Mu Muhanda, none GATABAZI natumva urwo Abaturage bagirirwa na ba Gitifu cyane cyane muri Rubavu Ahaaa!
Subiza ⇾Tanga igitekerezo