Igisirikare cya Repubulika ya demukarasi ya Congo (FARDC) kirashinja umutwe witwaje intwaro wa M23 kuzigabaho ibitero bikomeye ku birindiro byacyo bine.
Umuvugizi wa Zone ya 3 ya FARDC ifite icyicaro i Goma, Lt Col Guillaume Ndjike Kaiko, asobanura ko M23 yagabye ibi bitero ku birindiro bya Kyahemba, Butchalwichi, Kihusha na Lubula muri teritwari ya Masisi, intara ya Kivu y’Amajyaruguru guhera mu ijoro ryo kuri uyu wa 19 rishyira uyu wa 20 Gashyantare.
Lt Col. Ndjike asobanura ko bitero byica ibyemezo by’abakuru b’ibihugu byo mu karere byafatiwe i Nairobi muri Kenya, Luanda muri Angola, Bujumbura mu Burundi na Addis Ababa muri Ethiopia.
Yamenyesheje Abanyekongo n’amahanga ko bitero byatumye abaturage benshi bahunga, kandi ngo bigikomeje, avuga ko FARDC irakomeza gukora inshingano ihabwa n’Itegekonshinga, yirwaneho kandi irinde abasivili.
Amakuru FARDC itanze ku mirwano yabereye muri Masisi atandukanye n’ayatanzwe na M23 mu gitondo cy’uyu wa 20 Gashyantare, kuko Perezida w’uyu mutwe witwaje intwaro, Bertrand Bisimwa, yasobanuraga ko ihuriro ry’ingabo za Leta, imitwe byifatanye n’abacancuro ari ryo ryabagabyeho ibitero.
Bisimwa yavuze ko ihuriro rya FARDC n’imitwe nka FDLR, Mai Mai n’abacancuro bagabye igitero muri Kichanga, Kalengera no mu nkengero. Mu masaha 10 ashize, yagize ati: “Imirwano ikomereje muri Kibarizo.”
Umuturage uvuga ko atuye muri Masisi, mu masaa tanu y’amanywa, yandikiye BWIZA, ayimenyesha ko M23 yamaze gufata santere ya Kibarizo. Ati: “Kibarizo centre imaze kugwa mumaboko ya M23.”
Tanga igitekerezo