Kuri uyu wa 16 Gashyantare 2020 ni bwo Umwiherero w’abayobozi bakuru wa 17 watangiriye mu kigo cya gisirikare cya Gabiro, wari uyobowe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.
Mu ijambo yafashe, Perezida Kagame yanenze abitwaye nabi mu miyoborere yabo, bamwe muri bo bakaba baramaze kwegura/kweguzwa. Abeguye muri bo ni Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera, Me Uwizeyimana Evode ndetse n’uwo mu burezi, Dr. Isaac Munyakazi, hiyongereyeho Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Diane Gashumba.
Perezida Kagame yavuze amakosa buri muyobozi muri aba yagiye akora, agaragaza n’uruhare rwa bamwe basigaye muri bo ngo kuko babahishiriye, ntibashobore kugaragaza amakosa yabo hakiri kare.
Ati : « Mwebwe mudashobora no kuvuga ukuri, udashobora kuvuga ukuri, ibibazo dufite bizakemuka gute ? Ukuri ni wowe ugufiteho uburenganzira, ntabwo ari undi muntu. Ni wowe uzi ibyo uzi, ni wowe uzi ibyo utazi, hanyuma ni nawe uhitamo kubeshya. »
Yakomeje aburira bamwe muri aba bayobozi bitabiriye umwiherero ati : « Turi mu gihe aho numva nshaka guhangana n’ibintu nk’ibi ngibi. Kubera ko hashize imyaka, umuntu aravuga, arasubiramo. Ibintu mwangiza ni iby’Abanyarwanda ntabwo ari ibyanyu. Abantu bakora ibintu ku giti cyabo, ibyo ntabwo bindeba kandi ntabwo mbikurikirana, ariko ibintu bijyanye n’igihugu, bijyanye n’abaturage b’iki gihugu, ibyo byo rwose ndabasezeranya, turabipfa. »
Uyu mwiherero watangiye uyu munsi, biteganyijwe ko uzarangira ku wa kabiri tariki ya 18 Gashyantare 2020. Mu minsi isigaye, hazakomeza ibiganiro nk’uko bisanzwe.
1 Ibitekerezo
Silas Muhizi Kuwa 16/02/20
Kugera kuntego nibyo dukeneye.
Subiza ⇾Tanga igitekerezo