Ijambo ’uburenganzira’ rizwi kandi rikoreshwa na benshi, rigasobanurwa nko guhabwa umudendezo wo gukora ibyo ushaka, kubaho uko uko ushaka, kuvuga ibyo ushaka, kurya ibyo ushaka, guhabwa ibyo ushaka n’ibindi,….Mu buyobozi bw’ibihugu hafi ya bwose bagira inzego za Leta, iz’abikorera n’imiryango yigenga yaba iy’imbere mu bihugu cyangwa se mpuzamahanga ivuga ko iharanira ubu burenganzira, yemwe hanashyizweho amahame ngenderwaho yabwo.
Iri jambo mu busesenguzi bwanje bwite, ndibonamo icyuho gikomeye gituma aho gutanga umusaruro ryifuzwamo; ritanga ukwigomeka gukomeye, kutagirwa inama, guteza amakimbirane kunyuranya n’umurongo w’imibereho n’imigirire igenga umuryango mugari ubarizwamo kandi mwemeranyijweho mu buryo bumwe cyangwa ubundi, n’ibindi,…. Birasa n’aho twifuza umuhumuro mu kintu kiboze.
Ijambo ’uburenganzira’ ndyumvamo amagambo abiri ariyo ’;Kurenga’ na ’Inzira’, bityo iri jambo rikaba risobanura kunyuranya n’umurongo washyizweho wo kugenderamo. Nk’uko tubizi INZIRA ni ahantu hakwiriye kandi hagomba kunyurwa, inzira kandi umuntu yayumva nk’umurongo ngenderwaho cyangwa se amahame n’amategeko ngenderwaho y’umuryango mugari. Kurenga-inzira (uburenga-nzira) rero ni ukwanga nkana cyangwa ku mpamvu izi n’izi,.. kunyura muri ya nzira yashyizweho.
Ijambo IBYANGOMBWA benshi bazi ko ari ikarita ndangamuntu cyangwa se ibindi byemezo ariko si icyo bisobanuye ahubwo bivuga ibintu byangombwa cyangwa se iby’ibanze bikenewe, ibyo umuntu adakwiriye kubura, impamvu Ikarita Ndangamuntu bayita icyangombwa ni uko ari ikintu nkenerwa igihe cyose, ushobora kuyibazwa ahantu hose kuko ari yo isobanura ikanemeza uwo uri we.
Ibyangombwa rero nk’ijambo rikwiriye gusimbura uburenganzira, ndisosobanura mu buryo butatu: 1.Ibyo umuntu agombwa (akwiriye guhabwa n’abandi, abo babana, abamukoresha, abayobozi, igihugu, n’abandi…) 2. Ibyo umuntu agomba abandi (we akwiriye guha abandi bose tumaze kuvuga.) Hanyuma kandi ibyo byose byaba ibyo agombwa n’iibyo agomba abandi bikaba ari ibintu biri: 3.Ngombwa, bikenewe, bikwiriye.
Ibyangombwa birasobanura ko ibyo umuntu asaba kandi asabwa bikwiriye kuba bifite akamaro ari ibikenewe koko kandi bishoboka, bitandukanye n’uburenganzira bwo usanga bushingiye ku guhabwa gusa kandi akenshi gushingiye ku marangamutima n’ibyifuzo bwite bitari rusange, aho usanga umuntu asabwa gukosora ibikorwa bye bibangamiye abandi kandi binyuranye n’umurongo ngenderwaho bemeranijweho ntabikozwe rwose akabyita uburenganzira bwe.
Hari ubwo inyungu bwite cyangwa ubushake n’ibyifuzo bwite biburizwamo ku bw’inyungu rusange, hari ubwo umuhanda ugera iwawe bisaba ko ubanza kuzenguruka urugo rwawe ibyo bigakorwa ku nyungu rusange, kandi umuntu ukwiriye ntiyiberaho, ahubwo aberaho kuzuzanya n’abandi, ntareba ku nyungu ze bwite igihe zibangamiye inyungu z’abandi cyangwa se ubusugire bwo kubaho kw’abandi.
Uburenganzira burahabwa ariko ntacyo butanga, ntibureba inyungu rusange, ntibwumva impamvu, ibiri ngombwa bitanga inyungu ku muntu uhabwa n’utanga, ubu burenganzira dutozwa ntabwo bufite imizi mu muco wacu; ni yo mpamvu uko bukoreshwa na benshi bisa n’imico y’ababudutoza, ntabwo buhura n’indangagaciro z’umuco wacu. Mu muco wacu abantu bagirwa inama bakumva ntawe ugonda ijosi. Uwarenze inzira nta musaruro atanga uretse amakimbirane hagati ye n’abashaka ko agaruka mu nzira ikwiriye.
Hamwe n’inzego zishinzwe umuco n’ururimi, dukwiriye gufatanya tukajya dusuzuma inyito z’ibintu tukazihuza n’akamaro tuzifuzamo kandi byose bishingiye ku muco wacu, ntidukwiriye gukomeza kwemera gutozwa no guhabwa amabwiriza y’uko dukwiriye kubaho, kuva kera na kare mu muco wacu, umuntu yahabwaga ibyo agomba ndetse na we agatanga ibyo agombwa, ukaba ufite ibyo usaba igihugu ariko nawe hari ibyo kigusaba. Ariko uyu munsi benshi turagisaba cyo cyadusaba tugahina ukuboko, aho kugitarama tukagitaramana kandi byose mu izina ry’uburenganzira, dukwiriye guharanira ibyo tugomba ariko natwe ibyo tugombwa twabitanze bityo twese ari abatugomba n’abo tugombwa tugatahiriza umugozi umwe.
Afurika ihoramo ISIBANIRO ry’imitwe y’inyeshyamba– benshi bavuga ko izi ntugunda z’intambara ziterwa n’ubukungu buyirimo, kuba abanyafurika cyane mu karere k’ibiyaga bigali byororoshye gukoresha abenegihugu mu . Ibihugu bikomeye bibikora mu guhanga imirimo ku benegihugu babo || Abaturage bo muri Africa bakomeza kubabara no kubigenderamo – ISANZURE
Ingamba zimwe ziherutse gufatwa ziravugwamo amananiza ||Nigute abantu bazafata ifunguro ntaho kuyafatira ? mu miterere y’abanyarwanda kurira mu nzira ufatwa nk’utagira umuco, abamotari bazafatira he ifunguro? Za office n’amabanki bizasanga byoroye imbeba kubera kuba uburiro. bazajya bagendana amasahane mu nzira , abandi bisange barwaye indwara ziganjemo igifu.
2 Ibitekerezo
Gisubizo Kuwa 11/02/21
IBYANGOMBWA? Ngombwa wahe? Ibye ni ibihe? Yabimuhaye ryari? Ijambo rizima ngiri: KUGIRA UMUDENDEZO.
Subiza ⇾Tuyi Kuwa 11/02/21
Ufitemo some points ariko nanone suggestion yawe ntishoboka bro.
Ubwo se uzi inyandiko officiels zirimo terme UBURENGANZIRA BWA MUNTU uko zingana?
Ahubwo se ubwo byasimburwa na IBYANGOMBWA BYA MUNTU?? Hhh
Subiza ⇾Ahubwo wari kuvuga uti ijambo UBURENGANZIRA rireke kuba igikangisho.
Tanga igitekerezo