Impuguke mu by’imibanire yo muri Nigeria, Blessing Okoro avuga ko abagore bubatse ingo bagakwiriye gushimira inshoreke z’abagabo babo kuko ari zo zitumye ingo zimwe zikomeje kuramba.
Okoro avuga ko abagore bashatse iyo bamenye ko umugabo afite inshoreke, bituma batirara, ahubwo nabo bakora ibintu bitandukanye kugira ngo ari bo begukana imitima y’abagabo babo n’ubundi baba bareguriwe.
Uyu mugore nk’uko Naijanews ibitangaza, ati " Iyo hataba inshoreke, ingo nyinshi ziba zarasenyutse kera."
Imvugo ya Okoro yakiriwe mu buryo butandukanye, bamwe barabishyigikira, abandi babitera utwatsi.
Uwitwa Funmi Adenike ati " Niyo mpamvu ahubwo abagabo badakemura ibibazo bafite ibibazo biri mu ngo zabo kuko baba babikemuriye hanze. Benshi muri bo ntibanasaba gatanya. Babonye aho bakemurira ibibazo."
3 Ibitekerezo
uwimanimpaye Kuwa 17/01/21
Inshoreke ntizakagombye gushimirwa kuko ,umugore mukuru iyo amaze kumenya ko umugabo we afite inshoreke ntiyagera kwishimira, kwizera no guteganyiriza who hazaza kuko aba avuga ko isaha n’isaha umugabo azagenda kd ko azajya imitungo umugore yaruhiye.bigatuma atazigamira umuryango ndetse n’ejo hazaza h’abana ntihateganywe.binatuma kd umuryango w’umugore utakariza ikizere umukwe wabo,
Subiza ⇾uwimanimpaye Kuwa 17/01/21

Subiza ⇾Kuwa 20/02/21
uratubeshye pe, nta mpamvu yo kuzishimira
Subiza ⇾Tanga igitekerezo