Impuguke mu by’imibanire y’abashakanye akaba n’ikimenyabose ku mbuga nkoranyambaga, Blessing Okoro wo muri Nigeria avuga ko abagore bubatse bakwiriye gutinya abagore bagenzi babo bavugisha abagabo babo kurusha abaryamana nabo kuko ngo aba ntacyo batwaye kinini.
Okoro avuga ko abagore bavugana n’abagabo b’abandi, bababaza buri kimwe ari bo bonyine bashobora kubatwara, bakibagirwa abagore bashatse kurusha abaryamana nabo ngo bimare irari ry’imibonano mpuzabitsina.
Yagiriye inama abagore ko " Abagore batwara abagabo b’abandi ahanini babinyuza mu itumanaho, kuvugana n’abo bagabo kurusha uko baryamana nabo."
Yifashishije Instagram, Okoro ati " Tinya abagore bavugana n’umugabo wawe kurusha abaryamana na we. Kuvugana na we niyo mayeri bakoresha mu gutwara abagabo b’abandi."
1 Ibitekerezo
GQTI Kuwa 18/01/21
Ese mugore bagutwara umugabo ureba he? Ibaze ko uba waramutwaye izindi nkumi, zari na nziza kukurusha. Umugabo akaguhitamo. Mukabana. Imyaka 2 yambere bikaba iri a cyane. Hashira umwaka wa gatatu ugatangira kwigira akaraha kajya he? No ku buriri wapi, akagomba gutereta kugirango mwizuze inshingano z’abashakanye. Ibyo byose birya umugabo ni utari ubizi. Yagutuma ikintu ngo se wowe wakihaye? Ugatangira gufata ibyemezo bikomeye utamubwiye(kugura ikintu cy’agaciro, imodoka, guha bene wanyu ubufasha mutabyumvikanyeho n’ibindi) Yakubaza ikintu ku neza ukamusubizanya umushiha, ku meza ntumuvugisha, igikoni wagihariye abakozi bo mu rugo, ibiryo bikaza kumeza utazi n’ibyo batekeye umugabo wawe. BABAKOBWA mwamurwaniraga n’abandi bavutse hagati aho, ntaho bagiye. NONE NAGENDA UZAVUZA INDURU? AZAGENDA RWOSE. Iyo mpugucye ni aha igomba gutinda, kubitera abagoba kugenda bagatwarwa n’abandi bagore aho gutinda ku byamaze kuba.
Subiza ⇾makazi Kuwa 08/05/21
Ibyo uvuze nukuri cyane
Subiza ⇾Tanga igitekerezo