Ikipe ya APR FC ku wa Gatandatu tariki ya 20 Mutarama Mata yegukanye Igikombe cya shampiyona, ihinyuza indagu z’abanyamakuru ba Fine FM batayiciraga akari urutega ubwo shampiyona yatangiraga.
Nyamukandagira yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda Kiyovu Sports bari bahuriye kuri Kigali Pele Stadium igitego 1-0.
Igitego cyo ku munota wa 52 w’umukino cya Mugisha Gilbert ni cyo cyafashije iyi kipe y’Ingabo z’igihugu kwegukana igikombe cya 22 mu mateka yayo, n’icya gatanu cyikurikiranya.
Gutsinda Kiyovu Sports byatumye APR FC itaratsindwa umukino n’umwe kuva shampiyona itangiye igira amanota 63; yegukana igikombe hakibura imikino itatu ngo shampiyona isozwe.
Iyi kipe cyakora yegukanye iki gikombe mu gihe mbere y’uko shampiyona itangira hari benshi barimo n’abanyamakuru ba Fine FM batayiciraga akari urutega, bijyanye n’intangiriro mbi z’umwaka w’imikino yagize.
Ku wa 23 Kanama 2023 abanyamakuru ba Fine FM bakoze indagu z’uko babona shampiyona izarangira, bose (hatarimo Jado Dukuze utagikorera iki gitangazamakuru) bemeza ko APR FC itazatwara igikombe.
Nka Aime Niyibizi icyo gihe yahaye Rayon Sports (kuri ubu ya kabiri muri shampiyona) Igikombe cya shampiyona, APR FC yamaze kugitwara ayigena ku mwanya wa kabiri na ho Kiyovu Sports (kuri ubu ya karindwi) ateganya ko izarangiza ku mwanya wa gatatu.
Niyibizi kandi yagennye Police FC kuri ubu iri ku mwanya wa gatanu ko izarangiza ku mwanya wa kane.
Undi utaraciriye APR FC akari urutega ni Muramira Regis kuko we iyi kipe yari yavuze ko izarangiza shampiyona ku mwanya wa gatatu, inyuma y’amakipe ya Kiyovu Sports na Rayon Sports.
Muramira kandi yari yashyize Thierry Froger utaratsindwa umukino n’umwe mu batoza bazirukanwa rugikubita.
Umunyamakuru Karenzi Samuel we yari yagennye Rayon Sports nk’izatwara igikombe cya shampiyona, maze APR FC, Kiyovu Sports na Police FC zikayikurikira.
Mugenzi wabo witwa Samira we yari yaraguye ko Rayon Sports ari yo igomba gutwara igikombe, maze APR FC ikaba iya kabiri.
Tanga igitekerezo