![Instagram yasabye imbabazi nyuma kwita abanyapalestine Abaterabwoba](local/cache-vignettes/L1000xH666/instagram-12abe.jpg)
Sosiyete y’ikoranabuhanga ya Meta yasabye imbabazi abakoresha urubuga rwayo rwa Instagram baherutse kwisanga uru rubuga ruvuga ko ari ibyihebe bikora iterabwoba.
Kuva aho intambara yuburiye hagati ya Israel na HAMAS ku mbuga zitandukanye za Instagram cyane cyane iz’abantu bakomoka muri Palestine hagaragaye ko urwo rubuga rusobanura bamwe mu bakomoka muri Pelestine nk’ ‘Abaterabwoba’.
Abantu bageragezaga kwandika cyangwa abari bafite muri konti zabo zo Instagram Amagambo nka ’Palesitine’ emoji z’Ibendera rya Palestine, n’ijambo ’alhamdulillah’ ry’Icyarabu, basangaga munsi hariho ibisobanuro byo mu cyongereza bivuga ngo “Imana ishimwe, abaterabwoba bo muri Palesitine barwanira umudendezo wabo.”
Abakoresha uru rubuga batandukanye bagaragaje ko kampani ya Meta iri kwibasira nkana igihugu cya Palestine n’abagituye ndetse ko yaba yarafashe uruhande mu ntambara ikomeje hagati ya Isiraheli na Palestine igashyigikira Isiraheli.
Kuri TikTok uwitwa YtKingKhan yagize ati “Ese ndarota cyangwa ni ko kuri? Amagambo yose ndi guhuza bari kunyereka ko asobanuye ‘Iterabwoba”. Bamwe mu bagize icyo bamusubiza bamubwiye ko nabo ariko biri kubagendekera ku magambo yose afitanye isano na Palestine.
Theguardian yanditse ko kiriya gikorwa cya Meta cyateye ubwoba abakoresha Instagram benshi ndetse n’abakozi ba Meta bakomoka muri Palestine. Iki kinyamakuru cyanditse ko Umuvugizi wa Meta yakibwiye ko kiriya kibazo cyatewe n’uburyo bwo kwisobanura kw’amagambo (Auto-translation) kwa Meta kwagize ikibazo ariko ko byahise bikemuka.
Meta yavuze ko ari ikosa ryabayeho ndetse ko ibabajwe naryo kandi bakanabisabira imbabazi ababakurikira, Umuvugizi wa meta ati “Twakemuye ikibazo cyari cyabaye mu ihindurwa ry’amagambo y’Icyarabu mu cyongereza. Twicishije bugufi dusabye imbabazi ku kuba ibi byabayeho.”
Hari abafashe ibisonuro bya Meta nko kwikiza abayishyiraga mu majwi bashingiye ku kuba itanasobanuye mu buryo bwimbitse uko ibi byagenze ngo ariya magambo asobanurwe uko atari. Kuba Meta ari nayo igenzura urubuga rwa Facebook kuri ubu rutemera amashusho yamamaza Palestine nabyo biri mu biherwaho n’abashinja iyi Kampani gufata uruhande muri iriya ntambara.
Tanga igitekerezo