Abaminisitiri batatu mu Rwanda bategerejwe imbere y’Inteko Ishinga Amategeko ngo batange ibisobanuro ku bibazo byagaragaye hirya no hino mu ngendo rusange z’abadepite mu gihugu.
Ni icyemezo cyafashwe ku wa kane ushize, itariki 13 Gashyantare, Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite, imaze kugezwaho raporo ku byagaragaye mu ngendo rusange z’Abadepite mu Gihugu.
Mu myanzuro yafashwe harimo uwo gutumiza Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Minisitiri w’Ibidukikije na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, kugira ngo batange ibisobanuro mu magambo ku bibazo byagaragaye mu ngendo Abadepite bakoze mu Kuboza 2019 na Mutarama 2020.
Ikibazo cy’imihanda yubakwa bikagaragara ko itujuje ibisabwa (standards); ingamba zihari zo gukemura ikibazo cy’amazi y’imvura yangiza ibikorwa remezo; ikibazo cy’amateme n’imihanda byangiritse ariko kubisana bikaba birenze ubushobozi bw’Uturere; ingamba zihari zo gusana amavomo adakora neza ndetse n’atagikora, ingamba zihari zo guteganya ingengo y’imari yo kunganira mu ikorwa ry’imihanda ya VUP kugira ngo ibashe gushyirwamo laterite, kubaka ibiraro n’inzira z’amazi bikomeye; no kugaragaza imiterere y’ibishushanyo mbonera by’Uturere n’Imijyi n’aho igeze ishyirwa mu bikorwa, ni bimwe mu byo Minisitiri w’Ibikorwaremezo agomba gutangaho ibisobanuro.
Ku rundi ruhande, Minisitiri w’Ibidukikije arasabwa ibisobanuro ku ngamba zirebana n’imicungire y’umutungo kamere w’amazi akomoka ku masoko, ku mvura n’akoreshwa mu ngo na gahunda yo kuwubyaza umusaruro ukwiye, ingamba zihari zo gukemura burundu ikibazo cy’amazi ava mu birunga yangiririza abaturage ndetse no kugaragaza ingamba z’imicungire y’amashyamba ya Leta mu Gihugu.
Ni mu gihe ikibazo cyo kumenya aho kwishyura abaturage ibirarane by’ingurane kigeze, ndetse no kugaragaza ingamba zihari zo kurangiza burundu ikibazo cy’ibirarane Ikigo cy’ubwiteganyirize bw’abakozi (RSSB) gifitiye amavuriro n’ibigo nderabuzima, nabyo bitegerejweho ibisobanuro bya Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, iy’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, na Minisiteri y’Ubuzima, Inteko Rusange na zo yazihaye imyanzuro zigomba gushyira mu bikorwa mu rwego rwo gukemura ibibazo byagaragariye Abadepite mu gihe cy’ingendo nk’uko tubikesha urubuga rw’Inteko Ishinga Amategeko.
Hafashwe n’umwanzuro wo gusaba Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta gukora igenzura ryimbitse (performance audit) ku ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga y’iyubakwa ry’imihanda igamije guteza imbere ubuhahirane n’imigenderanire mu Turere (feeder roads), hagamijwe gucukumbura byimbitse ibibazo n’imbogamizi bigaragaramo no kureba impinduka byagize ku baturage ukurikije icyari kigamijwe.
Mu rwego rwo gukurikirana imyanzuro, Umutwe w’Abadepite wasabye Minisitiri w’Intebe kuzawushyikiriza raporo y’ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro isabwa za Minisiteri mu gihe kitarenze amezi atandatu (6) kuva iyi myanzuro igejejwe kuri Guverinoma.
Ibi byaje nyuma y’aho Abadepite bose basuye abaturage mu mirenge yose igize igihugu mu Ukuboza 2019 na Mutarama 2020, bagamije kumenya ibirebena n’iterambere ry’ibikorwa remezo by’ibanze n’ibikorwa remezo by’ikoranabuhanga.
Muri buri Kagari, ingendo zasozwaga n’inama n’abaturage zaganiraga ku ngingo zitandukanye z’iterambere n’imibereho myiza.
1 Ibitekerezo
Alias Kuwa 16/02/20
Abazabazwa bose bari bakenewe ariko niba nta ngamba zifashwe ku myenda RSSB ibereyemo amavuriro amwe azakinga umuryango.
Subiza ⇾Kuvura nta muti,umuturage yaratanze mituweli biteye ipfunwe!
Tanga igitekerezo