Kuri uyu wa 19 Mata muri Bk Arena hatangiye irushanwa rya Basketball ryo kwibuka abakinnyi bahoze bakina Basketball muri Shampiyona y’u Rwanda, bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Abakinnyi basaga 34 nibo bibutswe.
Ni irushanwa ryitabiriwe n’abarimo Madame Jeannette Kagame ndetse na Minisitiri  wa Siporo, Aurore Mimosa Munyangaju ubwo ryaberaga muri Bk Arena.
Amakipe ane mu bagabo ndetse n’abagore ni yo yitabiriye iri rushanwa. Mu bagabo hitabiriye Patriots BBC ya mbere, APR BBC yabaye iya kabiri, REG BBC ya gatatu ndetse na Tigers BBC ya Kane.
Mu bagore, hitabiriye amakipe ane ya mbere mu mikino ibanza ya Shampiyona ariyo: APR W BBC, REG W BBC, Kepler W BBC na Group Scolaire Marie Reine Rwaza.
Iyi mikino yaraye ibayaye yaranzwe n’ishyaka ryinshi ku makipe yaryitabiriye.
Ku ikubitiro mubari n’abategarugori habanje umukino wahuje APR Women Basketball na Kepler, aho warangiye APR itsinze amanota 46 kuri 40.
Undi mukino wahuje REG Women Basketball na GS Marie reine, aho umukino warangiye REG Itsinze Marie reine amanota 47 kuri 37 ya GS Marie Reine.
Mu bagabo, umukino wa Patriots BBC na Tigers watangiye Patriots iyoboye umukino aho yaje no gusoza itsinze amanota 64 kuri 59 ya Tigers.
Umukino wa kabiri mu bagabo wahuje APR BBC na REG BBC. Ni umukino waranzwemo n’ishyaka ku makipe yombi aho waje kurangira APR BBC itsinze amanota 96 kuri 66 ya REG BBC.
Mu butumwa bwatanzwe n’abakina uwo mukino bagarutse ku gukangurirara urubyiruko gukomeza kwirinda umuntu wese warubibamo amacakubiri yatumye tunyura mu bihe bibi byaje no kuvamo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Nyuma y’iyi mikino irarangira kuri uyu wa 20 Mata 2024 hateganijwe ko FERWABA izaremera imiryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Tanga igitekerezo