Umuhanzi Jules Sentore umenyerewe mu muziki nyarwanda, yifashishije Umukundwa Clemence mu mashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Agafoto’, yabaye iya mbere uyu muririmbyi asohoye muri uyu mwaka wa 2020.
Patrick Rugira Maombi , umujyanama akaba n’ureba inyungu z’umuhanzi Jules Sentore, mu kiganiro yahaye bwiza.com yavuze ko iyi ndirimbo yakozwe hagamijwe gukomeza guha abakunzi b’umuziki umwimerere wawo, Kandi ko ari rindi buye bongeye mu rugendo rwa muzika rudafite iherezo. “ Nkuko bisanzwe , twiyemeje gutanga umuziki w’ umwimerere mu njyana zacu z’abanyarwanda , iyi ndirimbo abazayumva bose izabumvishako natwe abanyarwanda dufite umuziki wacu bwite kandi witaweho watanga imusaruro.”
Abajijwe amafaranga yatanzwe kuri iyi ndirimbo “Agafoto” yavuze ko iyi ndirimbo ifite agaciro mu mafaranga menshi ariko yagizwe ibanga. “Agaciro mu mafaranga , nkuko wabibonye ni indirimbo yakozwe n’ abahanga yaba mu buryo bw’ amajwi cyangwa bwa amashusho, ni indirimbo ihenze gusa igiciro cyayo nti cyaruta agaciro kayo.”
Patrick Rugira Maombi yakomeje avuga ko urugendo rugikomeje, rwo gukora ibihangano byinshi kandi byiza , no kuguma mu murongo wabo wo kwa mamaza umuco nyarwanda mu indirimbo n’imbyino , “ tuzakora ibitaramo byinshi hano mu rwanda ndetse no mu amahanga , maze u Rwanda rwacu rutere ishema turubere ishema abandi .”
Jules SENTORE - AGAFOTO https://www.youtube.com/watch?v=6CD...
Ibyo wamenya ku ndirimbo “Agafoto”
Ni indirimbo isubiza rubanda mu rukundo rwo mu bihe byo hambere. Muri iyi ndirimbo, Sentore yifashishije amagambo asize umunyu ataka umukunzi we. Ni amagambo y’imitoma abakundanaga kuva mu myaka ya za 70 babwiraga abakunzi babo, nk’iribagiza, iroza, umutarutwa, igitanda cyiza gishashe neza, ishuka y’amahoro n’andi menshi amutaka.
Nk’intangiriro y’igitero cya kabiri iragira iti”Kure y’amaso ni mu bihugu, ntabwo ari kure y’umutima, aho ndi hose mba ndi kumwe n’uwo nakunze, iribagiza”. Ni amagambo ashimangira urukundo rutagira uburyarya.
Aya magambo Sentore aba ayabwira Umukundwa Clemence ushushanya umukunzi w’uyu muhanzi uzwi cyane mu njyana gakondo. Uretse umukundwa wari mu bakobwa 20 bitabiriye icyiciro cya nyuma cya Miss Rwanda 2019 akanaba muri 20 bitabiriye umwiherero wa Miss Supranational 2019 ariko hose ntagire ikamba yegukana, iyi ndirimbo inagaragaramo ababyinnyi b’itorero Gakondo ry’Inyamibwa Cultural Troupe riri mu yakomeye muri iki gihugu.
Amashusho y’iyi ndirimbo yafatiwe hano mu Rwanda atunganywa n’umu-producer wo muri Uganda witwa Sasha Vybz, mu gihe amajwi yayo yatunganyijwe na MadeBeats.
Tanga igitekerezo