Perezida Paul Kagame akanaba Umugaba w’Ikirenga w’inzego z’umutekano z’u Rwanda, yazamuye mu ntera abapolisi barenga 4,000 barimo ba Komiseri, Ofisiye bakuru, abato n’abapolisi basanzwe.
Mu ijoro ryakeye ni bwo Umukuru w’Igihugu yazamuye mu ntera aba bapolisi.
Byari nyuma y’uko Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Kabiri tariki ya 06 Kamena yemeje iteka rya Perezida rizamura mu ntera ba Komiseri, ba Ofisiye bakuru na ba Ofisiye Bato ba Polisi y’u Rwanda.
Iyi nama kandi yemeje iteka rya Minisitiri rizamura mu ntera ba Su-Ofisiye n’Abapolisi Bato ba Polisi y’u Rwanda.
Mu bazamuwe mu ntera harimo babiri bahawe ipeti rya Commissioner of Police (CP) bavuye ku ipeti rya ACP.
Aba ni Yahya Mugabo Kakunuga wahoze ayobora ikipe y’Umupira w’Amaguru ya Police FC cyo kimwe na Felly Bahizi Rutagerura ushinzwe ibikorwa bya Polisi mu butumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS).
Abapolisi barindwi kandi bavanwe ku ipeti rya CSP nagirwa ba ACP.
Abo ni Francis Muheto ukuriye Polisi mu ntara y’Amajyaruguru, Augustin Kuradupagase, Tom Gasana, Silas Karekezi, Kazungu Celestin, Augustin Ntaganira na Jean Pierre Rutajoga.
Muri rusange abapolisi benshi bazamuwe ni abavuye ku ipeti rya Sergeant (SGT) bajya kuri Senior Sergeant (S/SGT) bangana na 1607, abapolisi 392 bahawe ipeti rya Chief Sergeant (C/SGT) na ho 329 bahabwa irya (Chief Inspector of Police (CIP).
Tanga igitekerezo