Ababyeyi bo mu Mudugudu w’Ubumwe, Akagari ka Rubirizi, Umurenge wa Kanombe, Akarere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali bahurije hamwe abana bo muri uyu mudugudu babaha Noheli, ibirori banaherewemo impanuro.
Umunsi mukuru wa Noheli ni umunsi abakirisitu bizihizaho ivuka rya Yezu cyangwa Yesu Kirisitu, ukaba uzizihizwa ku wa Gatatu w’icyumweru gitaha tariki ya 25 Ukuboza. Ababyeyi bo mu mudugudu w’Ubumwe bibumbiye mu muryango ’ Urukundo Family’ bakaba basangiye n’abana uyu munsi mukuru wizihizwa rimwe mu mwaka.
Mbere yo gusangira, ababyeyi babanje guha abana ibiganiro mu matsinda byagarutse ku burere n’ikinyabupfura bigomba kuranga umwana, gukunda ishuri, kwirinda ingeso mbi zishobora kubangiriza ubuzima n’ibindi, nyuma haza umwanya wo gusangira no kwidagadura.
Ku ruhande rwabo, bashimira ababyeyi babazirikanye bakabategurira uyu munsi, ko ari uburyo bwiza baba babonye bwo kumenyana no kungurana inama.
Niyonzima Serge uhagarariye aba bana ati "Ni amahirwe tuba tubonye yo guhura tukamenyana, abato bakigisha abakuru, ndetse ni n’akanya tuba tubonye ko kongera kwigishwa ibyo tugomba kugendera kure birimo nk’ibiyobyabwenge n’ibindi byangiza ubuzima bwacu, ababyeyi bacu turabashimira kuba batuzirikana umunsi ku wundi".
Mu izina ry’ababyeyi, Uwimana Marie Antoinette avuga ko nk’ababyeyi bo muri Uyu mududugu w’Ubumwe nyuma yo kwihuza mu 2013 bagatangira kuzajya bafashanya haba mu byiza n’ibibi, basanze no kuzajya bazirikana n’abana babo n’ab’abaturanyi ari ingezi.
Ati "Noheli ni umunsi mukuru w’abana niyo mpamvu twahuje umugambi dusanga bikwiye ko tuwubaha, ni igikorwa dukoze bwa mbere kandi twizeye ko kizajya kiba buri mwaka noneho tukanacyagura abaje mu biruhuko bafite amanota ya mbere tukabahemba".
Ni igikorwa n’ubuyobozi bushimwa ndetse bunashyigikiye. Umuyobozi w’Umudugudu w’Ubumwe, Mudaheranwa Jean Baptiste akavuga ko buzakomeza kubaba hafi ndetse anasaba aba bana kurushaho kwiga bashyizeho umwete nk’imbaraga z’ejo hazaza h’igihugu.
Yabijeje ko ku bufatanye nabo uyu munsi w’abana uzakomeza kuba ’Ngarukamwaka’ bityo aba bana bagahura, bakamenyana, bagahugurwa ndetse bakanibutswa ko hari byinshi hanza aha bishibora kubicira ubuzima, bagomba kugendera kure.
Tanga igitekerezo