Mu rwego rwo guteza imbere uburenganzira no kugaragariza icyizere cy�ejo hazaza abafite ubumuga bw’uruhu, hateguwe amarushanwa y�abakobwa bafite ubumuga bw�uruhu (Miss Albinism), uwitwa Sithembiso Mutukura akaba ari we wegukanye ikamba.
Muri uyu muhango watangijwe bwa mbere muri Zimbabwe wo gutora Nyampinga mu bakobwa bafite ubumuga bw�uruhu, Sithembiso Mutukura w�imyaka 22 y�amavuko, yahize abandi bakobwa 12 bari bahanganye, yambikwa ikamba ku wa 17 Werurwe 2018, mu murwa mukuru wa Harare.
Nk�uko bitangazwa na AFP, ahabwa ijambo, Miss Mutukura yagize ati �Abantu bafite ubumuga buri gihe babonwa nk�abari hasi kimwe no mu ishuli,� ndasaba abantu bafite ubumuga bwo ku ruhu kurangwa n�imbaraga zo kwigirira icyizere cyejo hazaza, mu buzima bugoye barimo bakarushaho kudacika intege,��.
Arakomeza avuga ko bazakomeza gukora ubuvugizi ngo uburengenzira bw�abafite ubu bumuga bubungabungwe, ko itorwa rye rizazamura umwana w�umukobwa kandi ko abamugaye batagomba buri gihe kwibona munsi y�abandi.
Zimbabwe ibaye igihugu cya kabiri giteguye amarushanwa yo gutora nyampinga mu bakobwa bafite ubumuga bw�uruhu, nyuma ya Kenya imaze imyaka itangije iki gikorwa.
Isangize abandi
1 Ibitekerezo
Kuwa 31/08/22
Nibyizacyane
Subiza ⇾Tanga igitekerezo