Perezida wa Kenya, William Samoei Ruto, yashyizeho gahunda nshya y’ubwishingizi mu buzima izakumira abatarabwishyura kuri serivizi 11 z’ingenzi zirimo gusezeranywa imbere y’amategeko no guhabwa akazi muri Leta.
Izindi serivisi bakumiriweho ni iyo: guhabwa inguzanyo ku banyeshuri, guhabwa akazi muri Leta, kwandikisha ikinyabiziga, guhabwa icyemezo cy’uko wishyuye imisoro, guhabwa pasiporo n’ibi byangombwa by’inzira, kwandikisha ubucuruzi ndetse no kugura no kugurisha imitungo.
Itangazo ryashyizwe hanze na Minisitiri w’Ubuzima muri Kenya, Susan Nakhumicha, rirashishikariza baturage bose kwishyura ubu bwishingizi bwitezweho gufasha abatishoboye barwarira mu ngo zabo bitewe no kubura ubushobozi.
Minisitiri Nakhumicha yagize ati: “Umukozi wa Leta cyangwa urwego rwa Leta ruzajya rugenzura, rusaba umuntu ukeneye serivisi ya Leta nimero y’ubwishingizi bw’ubuzima imuranga. Umukozi azajya agenzura maze yemeze niba umusanzu w’umuntu ugifite agaciro.”
Muri iyi gahunda, Umunyakenya ufite akazi arasabwa kujya yishyura 2.75% by’umushahara mbumbe we. Udafite akazi urengeje imyaka 25 we azajya yishyura amashilingi 300 ku kwezi, abatishoboye bo ni Leta izajya ibishyurira.
Tanga igitekerezo