Itsinda ry’abacuranzi bane rya Symphony Band ryaserukiye mu myambarire idasanzwe ubwo ryari rigiye gususurutsa abitabiriye igitaramo cya Kigali Fiesta cyabereye muri Kigali Arena kuri uyu wa 13 Ugushyingo 2021.
Ni igitaramo cyari cyahuruje abenshi mu bakunzi b’umuziki cyane ko cyagombaga kumvikanamo amajwi y’abahanzi bakomeye kandi bakunzwe muri iki gihe nka Davis D, Ariel Wayz, Ish Kevin, Bushali na Platini; ariko cyane cyane Omah Lay wo muri Nigeria.
Muri iki gitaramo byagaragaye ko aba bahanzi bari bafite umwihariko mu myambarire, bigeze kuri iri tsinda biba akarusho.
Mu butumwa Symphony Band yanyujije kuri Twitter mbere y’uko itangira gususurutsa abitabiriye iki gitaramo, yagize iti: “Twiteguye kugendaaaa [gutarama]”
Amafoto abiri yashyize kuri uru rubuga agaragaza aba bacuranzi bambaye amakote, karuvati, inkweto n’amasogisi, n’utundi tutari amapantalo, ntitube n’amakabutura; ahubwo ni nk’amajipo magufi agarukira ku mavi.
Kuri bamwe babonye aya mafoto, aka ni agashya Symphony Band ikwiye gushimirwa, ariko ku bandi ngo iri tsinda ryataye umurongo, rikora ibidakwiye.
4 Ibitekerezo
Buuuu Kuwa 14/11/21
Izi mbwaaa! Zisebeje abagabo
Subiza ⇾kiboko Kuwa 14/11/21
Sha nibyo kabisa .
Subiza ⇾kiboko Kuwa 14/11/21
Sha nibyo kabisa .
Subiza ⇾kiboko Kuwa 14/11/21
Sha nibyo kabisa .
Subiza ⇾kiboko Kuwa 14/11/21
Sha nibyo kabisa .
Subiza ⇾felix Kuwa 14/11/21
Aba bantu bataye umuco kabisa
Subiza ⇾mobuti Kuwa 14/11/21
Uriya mwambaro witwa kilt ukomoka muri Ecosse (Scotland )
Subiza ⇾ayizo Kuwa 14/11/21
Izi mbwa nizahe koko? Zirakapuuuu
Subiza ⇾Tanga igitekerezo