
Igitunguru ni ibiryo bya afrodisiac bikomeza ingingo zimyororokere kandi byongera umusaruro wa testosterone. Urwego rwo hejuru rwa testosterone rwongera imbaraga mu mibonano mpuzabitsina ku bagabo niyo mpamvu igitunguru gifitiye akamaro abagabo. Igitunguru gifasha kongera umubare wintanga, ubwiza bwintanga.
Uretse kongerera aimbaraga abagabo, hari akandi kamaro usanga uru ruboga rutanga ku bandi baruriye.
-Igitunguru cyongera ubwirinzi bw’umubiri
Ibinyabutabire byitwa ‘Photochemicals’ dusanga mu gitunguru gitukura iyo tugifashe mu ifunguro burya ngo cyongerera ubushobozi Vitamini C, iyi Vitamini rero ngo ikaba igira uruhare rukomeye mukongerera umubiri ubushobozi bwo kurwanya indwara cyane cyane indwara z’uruhu ndetse ndetse n’ishinya yo mu menyo.
-Igitunguru kiringaniza isukari mu mubiri
Muri iki gitunguro rero burya ngo habamo utunyabutabire bita Chromium, aka niko gafasha umubiri mukongera ikoreshwa ry’isukari bityo mu marasso ntihagire isukari y’umurengera iguma mu maraso.
-Igitunguru kirinda umubiri kubyimbirwa
Ikindi gisa nigitangaje burya igitunguru kirinda umuntu kubyimbirwa aribyo bita ‘INFLAMMATION’ ndetse no kuzahazwa na za ‘INFECTIONS’ mundimi z’amahanga.
-Kirinda indwara zibasira umutima
Igitunguru gitukura burya ngo kibamo ubushobozi bwo gutuma inyama y’umwijima ivubura ibinure byitwa HDL ibi bikaba ari ibinure byiza bitagira ingaruka k’umutima ndetse n’imitsi y’amaraso, ariko kandi kubantu badakunda kurya ibi bitunguru hari ubundi bwoko bw’ibinure umwijima ukora byitwa LDL, ibi binure byo ni bibi cyane kuko bijya mu mitsi maze bigateza ibibazo byinshi byaba mu gutembera kw’amaraso, bityo umuntu akagira ibibazo nk’umuvuduko w’amaraso uri hejuru cyane.
-Ubwirinza bwa Kanseri zitandukanye
QUERCETIN, iki n’ikinyabutabire dusanga mutunguru gitukura ari nacyo gituma tubona igitunguru gifite rirya bara ritukura. Iyi Quercetin rero buriya ibangamira cyane gukura no gusagamba kutunyangingo dukuramo kanseri cyane cyane, kanseri y’ibere, prostate (Ku bagabo), kanseri y’urura runini, ndetse na kanseri y’udusabo tw’intanga ngore.
Tanga igitekerezo