Mu mpera za Mutarama 2020, Platini Nemeye yavuze ko ‘nta gahora gahanze’. Icyo gihe yavugaga ku makuru avuga ko itsinda rya Dream Boys ritakiriho. Nyamara kandi iri tsinda ni ryo ryahabwaga amahirwe yo kumara ibinyacumi by’imyaka bihekeranye kugeza abahanzi byibuze bagejeje mu myaka nka The Rolling Stones, Golden Earring cyangwa The Beach Boys yabayeho kuva mu 1960.
Ni itsinda ryatwaye imitima ya benshi bakunda umuziki bitewe n’umwihariko w’ibihangabo byaryo, byibandaga ku mibanire y’abantu mu miryango n’ubwo ryaje gusa n’irivanzemo ‘urukundo’ gusa ryakomeje kugira igikundiro kuva mu Mujyi wa Huye (ahitwaga Butare) kugeza i Kigali. Platini yavuze ko yamaze gufata n’izina rishya nk’umuhanzi uririmba ari umwe (Solo Artits), ubu yitwa ‘P’.
Iri tsinda ryabayeho kuva mu 2009, rigizwe na Platini Nemeye ndetse na Mujyanama Claude (TMC). Iherezo ryaryo ribaye umwaka wa 2020, kikaba ikimenyetso simusiga ko uburambe bw’amatsinda bugerwa mu kiganza kimwe. Iby’iri tsinda bijyana n’ayandi yaribanjirije mu kubaho no gusenyuka hano mu Rwanda, mu karere, Afurika ndetse no hakurya y’inyanja, amwe muri yo turaza kuyavugaho muri iki cyegeranyo.
Ni nk’ubuhanuzi bw’ibinyoma
Ubuhanuzi bw’ibinyoma ni imvugo imaze kwamamara yaturutse muri Bibiliya mu bitabo birimo Ezekieli 13, aho umuntu ahanura ibyo yishakiye. Uwo akubwira ko ibyiza bizakubaho, ugategereza ugaheba, nka ya mahembe y’imbwa atazigera ayimera ku mutwe, cyangwa se ukabona inkoko yameze amenyo 32, ikamira ibigori ibanje kubihekenya.
Kugereranya kuramba kw’amatsinda n’ubuhanzi bw’ibinyoma ni uko byombi ari ibintu bidashoboka, umuntu ategereza bikarangira atabibonye. Si uko aya matsinda aba atarakunzwe, yewe hakaba ubwo abafana cyangwa abakunzi bifuje ko yazabaho kugeza abo bahanzi bashaje, gusa ntibishoboka.
Amatsinda yakunzwe ariko ntarambe: Mu Rwanda, Afurika ndetse no ku isi yose
Impamvu zatumye abagize amatsinda batandukana ni nyinshi gusa iyagiye igaragara cyane ni inyungu z’umuntu ku giti cye, aho umwe ajya mu bindi bikorwa bitandukanye n’umuziki, cyangwa se agakora ibihangano bye bwite ndetse n’urupfu. Amatsinda ni aya akurikira:
The Brothers:Iri ryari rigizwe n’abahanzi barimo Dany Vumbi, Ziggy55 na Koudu. Ryakoze indirimbo zirimo ‘Bya Bihe, Yambi, Ni Wowe Wenyine n’izindi zitandukanye, zose zakunzwe cyane n’Abanyarwanda. Abarigize baratandukanye, ubu bari gukora ibihangano ku giti cyabo.
Dany Vumbi wenyine azwi ku ndirimbo zirimo ‘Ni Danger’, Ziggy55 mu njyana ya Rumba azwi ku zirimo Mon Amour yafatanyije na Trezzor ndetse na Urban Boyz , Koudu cyangwa se Victor Fidel yakoze iyitwa ‘Hobe Ibyansize’.
Dream Boys: Aba basore bihuje kuva mu 2009 bari barihaye izina ry’Indatwa. Bari basigaye bakorera mu nzu ya Kina Music ya Ishimwe Clement. Bahisemo gutandukana, bigaragara ko urugendo rusigaye, buri wese agiye kurukora ukwe.
Indirimbo bakoze zigakundwa zirimo: Magorwa, Dufitanye Isano, Si Inzika, Uzambarize Mama n’izindi. Platini we yamaze gukora indirimbo atari muri Dream Boys, afatanyije na Nel Ngabo. Iyo yayise ‘Ya Motema’ndetse na ‘Fata Amano’ yakoranye na Safi Madiba.
Tuff Gangs: Iri tsinda ry’abaraperi ryari rigizwe n’abarimo: Jay Polly, Bull Dog, P-Fla, Fireman na Green P. Kwitandukanya kw’aba bahanzi ahanini kwatewe n’ubwumvikane buke kuri bamwe mu barigize, buri wese ahitamo gukora ku giti cye. Tuff Gangs bigeze kuvuga ko bafite gahunda yo kongera kwihuza havuyemo P-Fla gusa ibi byaraheze.
Muri Afurika y’Iburasirazuba hasenyutsemo itsinda rya Good Lyfe ryo muri Uganda ryari rigizwe na Weasel na Radio. Impamvu y’aba yo ni urupfu rwa Mowzey Radio wishwe akubiswe bikomeye. Gusa, Weasel yakomeje gukorera ibihangano bye ku izina rya Good Lyfe mu rwego rwo guha icyubahiro mugenzi we.
Muri Afurika muri rusange, abenshi batunguwe no kumva inkuru yo gutandukana kwa Peter na Paul bari bagize itsinda rya P-Square ryamaze igihe rifite mu biganza umuziki w’Afurika. Inkuru yo gutandukana kw’aba bahanzi yakurikiye izitwaga ibihuha zavugaga ko batagicana uwaka, ndetse ko hari n’ubwo aba bavandimwe bafatanaga mu mashati, bakarwana. Iri tsinda ryabayeho kuva mu 2003 kugeza mu 2017. Ubu Peter mu muziki akora ku giti cye yitwa ‘Mr. P’ mu gihe Paul yitwa ‘Rude Boy’.
Mu 2016 ni bwo itsinda ryo muri Ireland rya One Direction (1D) ryasenyutse, ryari rimaze imyaka 6 ribayeho. Ryari rigizwe n’abahanzi bakurikira: Harry Styles, Zayn Malik, Nial Horan, Liam Payne na Louis Tomlinson. Ubu buri wese akora ibikorwa by’umuziki ku giti cye.
Itsinda rya Destiny’s Child ryari rigizwe n’abahanzi b’abakobwa b’Abanyamerika: Beyonce, Kelly Rowland na Michelle Williams ryabayeho kuva mu 1990 kugeza mu 2006. Buri wese yahisemo gukora umuziki ku giti cye.
Hari amatsinda yasenyutse, arongera aragaruka
Muri aya matsinda harimo Orchestre Impala de Kigali yasenywe ahanini n’urupfu rwa bamwe mu bari barigize nka Sebanani André.
Iri tsinda ryabayeho kuva mu 1975 rigizwe na Sebanani, Tubi Lando (Abdul Latif Gasigwa), Jakari (Fidèle Ngenzi), Soso Mado, Mimi la Rose (Paul Sebigeri), Jean Berichmans Semutwa (Semu), Jean Pierre Karimunda (Kariwanjenje) na François Rubangura (Maître Lubangi).
Umwe mu basigaye, Mimi la Rose afatanyije na Munyanshoza Dieudonne (Mibirizi) bafatanyije kongera kugarura Orchestre Impala mu ruhando rw’umuziki, bongeramo abandi banyempano, aho ubu basubiramo ibihangano bya mbere, ndetse muri gahunda bafite, bateganya no gukora indirimbo nshya.
Itsinda rya Just Family na ryo ryigeze gusenyuka bitewe n’ubwumvikane buke, gusa ryongera kubyuka. Ryabanje kugirwa n’abasore barimo: Bahati, Jimmy, Croidja ndetse na Kim Kizito.
Kim Kizito yabanje kuvamo, hakurikiraho Croidja wasimbuwe na Chris nyuma yo kongera kwisuganya ryari risa n’iryasenyutse. Uyu Chris na we yasezeye mu 2018, hasigaramo Bahati na Jimmy, Croidja aturutse muri Afurika y’Epfo yongera kurigarukamo. Iri tsinda ryasenyutse mu 2013, ryongera kugaruka mu 2016.
Itsinda rya TBB ryari rigizwe na MC Tino, Bob na Benjah na ryo ryarasenyutse nyuma y’aho MC Tino yavuze ko agiye gukora ku giti cye. Gusa ryo ryamaze igihe gito ricecetse, rigaruka rigizwe na Bob na Benjah gusa.
West Life ni itsinda ryo muri Ireland ryabayeho kuva mu 1998, risenyuka mu 2011. Rigizwe na Shane Filan, Mark Feehily, Kian Egan na Nicky Bryne, ryongeye kugaruka mu muziki mu 2018, mu 2019 rikaba ryarahise rishyira hanze umuzingo w’indirimbo witwa ‘Spectrum’.
Guhagarara kw’amatsinda guhura no kwitandukanya no gutandukana kwa bamwe mu bayagize nk’uko byagaragaye mu matsinda yose ari haruguru.
Iki kibazo cyagaragaye no ku matsinda amwe nka Urban Boyz gusa ryo ryakomeje kubaho nyuma yo kwikuramo kwa Safi Madiba, hagasigara Humble Jizzo na Nizzo Kaboss. Andi matsinda byabayeho hanze y’u Rwanda ni nka Fifth Harmony rigizwe n’abakobwa bo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ryavuyemo Camila Cabello mu 2016, ahitamo gukora ku giti cye.
Amwe mu matsinda agihari
Amatsinda menshi muri aya agihari, usanga nta gihe kinini amaze ashinzwe, rimwe hakaba ubwo atezwe iminsi ko nayo nta burambe afite bitewe n’uko n’ayayabanjirije byayananiye. Aha bavuga ko iyo urebye imikorere yayo, yagabanyije imbaraga yakoreshaga mu bihe bya mbere.
Ayo ni nka: Charly & Nina, Active Boyz, Urban Boyz (ya babiri), Benjah na Bob, Sauti Sol yo muri Kenya na Mafikizolo yo muri Afurika y’Epfo n’andi menshi.
Muri iki gihe kandi, itsinda ry’abahanzi rya BTS cyangwa Bangtan Boys ryo muri Koreya y’Epfo ryazanye umuvuduko udasanzwe, ku buryo ritanga icyizere rica uduhigo tw’andi matsinda yabanje. Iri tsinda ryabayeho kuva mu 2013, rifite icyicaro mu mujyi wa Seoul, riririmba kandi rikanabyina. BTS igizwe n’abasore barindwi: Jin, Suga, J-Hope, RM, Jimin, V na Jungkook.
Nta wabuza aba bahanzi gutandukana mu gihe buri umwe yaba akurikiyeho inyungu ze zisumbuye ku zo asanzwe abona mu itsinda, mu gihe kandi babikoze mu buryo bwiza bw’ubwumvikane.
Byamaze kugaragara ko hari ababihomberamo nyuma yo gutandukana kubera ubwumvikane buke, aba barasabwa kwimakaza kubahana no koroherana no kumvikana , bakasigasira impamvu yatumye bihuza kuko babikoze, amatsinda yabo yakomeza kubaho kandi agakomera, abakunzi babo bakabashyigikira nk’uko baba barabyijemeje. Abakizamuka, nabo bakwiriye kwihuza babanje kumenya igituma bakuru babo batarambana, bakazamukana ingamba zo kucyirinda.
1 Ibitekerezo
Chantal Kigali Kuwa 24/03/20
turabakunda cyane mutugezeho amakuru ya bonavame
Subiza ⇾Tanga igitekerezo