Gakumba Patrick wamenyekanye nka Super Manager mu myidagaduro no mu kugurisha abakinnyi, ashengurwa no kuba ataramenye aho Mama we yapfiriye n’aho yashyinguwe kuko bari bari mu buhunzi hanze y’u Rwanda.
Aganira na shene imwe ya Youtube mu Rwanda, Super Manager yagarutse mu buzima bushaririye yabayeho mu buhunzi hamwe n’umuryango we ubwo bari barahunze igihugu kubera umutekano muke wari uhari.
Atangira inkuru ye, avuga ko yavukiye hanze y’u Rwanda mu buhungiro muri Tanzania, aho yahuriye n’amateka ashaririye nko kubura Mama we ku myaka 7 ndetse ntiyanamenya n’aho yapfiriye.
Yagize ati: "Njye mvuka navukiye muri Tanzania, ubwo rero amateka yo kuvukira mu buhunzi nayo ubwayo urumva ko kuvuka utagira iwanyu ubwayo ni amateka asharira mabi kuko na Mama yarapfuye, apfa mfite imyaka 7, sinzi n’aho yaguye. Iyaza kwitaba Imana ndi mu Rwanda iwacu, nakabaye njya ku mva ye nkajya kureba. Aho bamushyinguye hari amashyamba inka zaraharishije."
Nubwo mu buhunzi batari borohewe, Super Manager avuga ko no mu gihugu (Rwanda) ho byari bikomeye cyane kuko nta mwana wajyaga mu gisirikare atavuye mu muryango ukomeye.
Agaruka ku mateka ya se, avuga ko se yahunze mu 1959 ava mu Rwanda ajya mu Burundi i Mushiha amazeyo imyaka 10 ajya i Buganda mu nkambi aho yamaze imyaka iri hagati y’itandatu n’irindwi mbere y’uko ajya muri Tanzani ari naho yashakiye Mama wa Super Manager.
Ubwo bari muri Tanzania mu buzima bushaririye, ingabo zari iza RPA zaje guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 maze zitangira gucyura impunzi nabo barataha.
Super Manager ashimira ingabo za RPA na Perezida Paul Kagame wemeye kuva ku masomo ye muri Leta z’unzu ubumwe za Amerika akaza gutabara abanyarwanda, babakura mu buhunzi ndetse bahagarika na Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Ati: "Ndashimira ingabo za RPA zakuyeho ako gasuzuguro kandi ndashimira cyane umukuru w’igihugu cyacu ’Kamanda’ kuko we ni umubyeyi kandi ni mukuru, azi byinshi kuturusha, we yagiye kuva muri Amerika kuza kudutabara, yagiraga ngo tuve muri ubwo buzima (Ubuhunzi) kugira ngo tutazaburaga abana bacu."
Uyu musore ashimangira ko umununtu wese ushaka gusubiza u Rwanda aho rwavuye agomba kwamaganirwa kure, akigishwa yabyanga agahanwa kuko yaba yabaye Virusi mu bantu.
Ati: "Uwo muntu ni uwo kwamaganirwa kure, akanigishwa atabyemera agahanwa burundu [...] kwamaganirwa kure, akanigishwa ibyo byose atabiyobaka agahanwa kuko ni ikibazo, ni virusi kandi virusi irica iyo utayivuye."
Super Manager asoza asaba urubyiruko gusigasira ibyo ba se bagezeho mu myaka 30 ishize ndetse barwanye n’umuntu uwari we wese waza ashaka kubacamo ibice no kubabibamo amacakubiri.
Tanga igitekerezo