Dr Nzayisenga Amiel uri kwinjira mu mwuga w’ikiganga, yazirikanye umubyeyi umaze igihe kinini akorera ku cyicaro gikuru cya banki ya I&M kiri i Kigali witwa Gwiza Rushayidi Diane wamufashije mu mwaka w’2014 ubwo yari agiye gutangira amasomo muri kaminuza ya Gitwe.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 14 Kamena 2023, Dr Nzayisenga, akoresheje Twitter, yasabye iyi banki kumuhuza n’uyu mubyeyi kugira ngo amumenyeshe ko ineza yamugiriye imugejeje ku rwego rushimishije.
Yagize ati: “Niba umubyeyi witwa GWIZA DIANE RUSHAYIDI akiri umukozi wanyu, mwamfasha ubu butumwa bukamugeraho, ariko n’undi wese waba amuzi yamfasha. Muri 2014 ubwo nari ngiye kwiga kaminuza bwa mbere mvuye mucyaro, nageze kgl bene ngango baranyiba, mbura buri kimwe nari mfite.”
Nzayisenga yakomeje agira ati: “Uwo mubyeyi mwiza ntarinzi, na we utari unzi icyo gihe yambereye uw’agaciro, arampumuriza, yewe arongera aramfasha mu kubona udukoresho tw’ibanze muri kgl y’icyo gihe, ndakomeza njya kwiga! Kuva uwo munsi ntago nongeye kumubona cg ngo mbone uko namuvugisha. Naje kumenyeko yari umukozi wanyu mu cyahoze kitwa BCR yakoreraga mu mugi headquarter.”
Yamenyesheje iyi banki ko icyo yifuza ari uguhura n’uyu mubyeyi, akamushimira. Ati: “Ubu nifuza kongera kumubona, nkamushimira yewe nkamubwira ko umwana yafashije atazi yakuze, ubu ari umuganga utewe ishema n’uwo ari we no kubaka u Rwanda.”
Dr Nzayisenga yasobanuye byinshi
Mu kiganiro yagiranye na BWIZA ku mugoroba w’uyu munsi, Dr Nzayisenga yasobanuye ko yibiwe muri gare ya Nyabugogo icyo gihe ubwo yari avuye iwabo mu karere ka Gicumbi, agiye kwiga muri iyi kaminuza iherereye mu ntara y’Amajyepfo.
Yagize ati: “Nza kwiga kaminuza, nari mvuye mu karere ka Gicumbi, umurenge wa Nyamiyaga, aho nari nasoje amashuri yisumbuye muri APAPEB. Nageze Nyabugogo ari ubwa mbere nari mpageze, abasore batatu barambwira ngo nze bajye kunyereka aho bakatishiriza izijya mu Majyepfo, ubwo baba bateruye ibikapu nari mfite ngo bantwaze bajye kuhanyereka.”
Ngo bitewe n’umuvundo wari muri Nyabugogo kandi ikaba ari inshuro ya mbere yari ahageze, yabuze aho abajura barigitiye. Ati: “Kubera imodoka nyinshi nari mbonye bwa mbere, n’abantu benshi muri gare ya Nyabugogo, abo basore barakase n’ibikapu byanjye bihuta, nyoberwa aho banyuze. Nabajije abandi bantu aho bakatishiriza izijya mu Majyepfo, bahanyeretse mbona hatandukanye kure n’aho abo basore banyuraga.Ubwo ndiyakira tu!”
Mbere yo kwibwa, ngo yari yagize ikindi kibazo cyo kuyobya amafaranga yo kwiyandikisha muri kaminuza, akaba yari yahawe nimero ya Gwiza ngo amufashe. “Hari umuntu wari wampaye number z’uriya mubyeyi ngo nze kunyura kuri banki yitwaga BCR aramfasha ku kibazo cy’amafaranga yo kwiyandikisha nari nishyuye arayoba.”
Ngo ubwo yaramuhamagaye, amutura ibibazo byombi. Ati: “Rero kubera bari bampaye number y’iwe, mbuze uko mbigenza ni bwo namuhamagaye mubwira uko bingendekeye. Na we aranyumva, ambaza icyo numva yamfasha, mubwira ko banyibye ibikoresho nari njyanye school. Ambwira ko agiye kureba uko yamfasha. Haciye akanya, ambaza niba number nkoresha iba muri MoMo, nanjye nti ‘Yego’. Aba anyoherereje amafaranga menshi, ngura ibindi bikoresho by’ibanze nkenerwa.”
Dr Nzayisenga yatangaje ko ubu yamaze kubona nimero ya telefone ya Gwiza kandi ko bavuganye, bibukiranya iyi nkuru imaze hafi imyaka 9, banemeranya ko bazahura vuba, bakaganira. Ati: “Yambwiye ko yari ari mukazi, abantu abona batangiye kumuhamagara ngo ‘Hari umwana wakubuze’. Yambwiye ko hari umuntu bakorana wabimubwiye, gusa ngo na we akimara kumva ibyo nanditse, yatekereje yumva atangiye kwibuka na we icyo gihe. Yampamagaye yishimye pe! Ahubwo yambwiye ko arashaka akanya tugahura.”
BWIZA ntabwo irabasha kuvugana na Gwiza ngo imubaze byinshi ku nkuru ye na Dr Nzayisenga kuko ntari kuboneka. Gusa amakuru yakiriye ni uko ubutumwa bw’uyu musore bukimara kugera ku bakozi bakorana n’uyu mubyeyi muri banki, bamushimiye igikorwa cyiza yakoze. Nitumubona, amakuru aduha turayongeramo cyangwa dukore inkuru ye yihariye.
Dr Nzayisenga yasobanuye ko yasoreje muri kaminuza y’u Rwanda/ishami rya Huye amasomo y’ikiganga muri Gicurasi 2023, kandi yatwemereye ko yabonye amanota meza amwemerera gutangira umwuga yigiye, icyo ategereje kikaba ari ukubona ibyangombwa bitangwa na Minisiteri y’ubuzima.
Yasoje ikiganiro avuga ko yigiye byinshi ku neza Gwiza yamugiriye, agira atya “Ubu buzima tubamo bwa buri munsi, umuntu yagakwiye gufasha ukeneye ubufasha bwe ntacyo agendeyeho, akabikorana umutima w’ubushake nk’uko uriya mubyeyi yabikoze. Hanze aha hari benshi bakeneye umuntu ubashyigikira akabatera imbaraga, aho kubasubiza inyuma.”
Yavuze ko mu gihe Gwiza yamufashaga, hari abari babanje kumushinyagurira, bamwita umutekamutwe. Gusa ngo na we yiyemeje kujya afasha uko abishobojwe. Ati: “Diane amfasha, numvaga nihebye cyane, yewe hari abanze kumfasha banyita umutekamutwe. Gusa we Imana yamukoreyemo aramfasha, bityo ambera urugero rwiza rwo gufasha nanjye abandi uko mbishobojwe.”
Tanga igitekerezo