
Umugati ni ifunguro ryihariye ku bakunda kurirya haba mu gitondo cyangwa andi masaha bitewe n’uko ubishaka.Biba akarusho rero iyo uwo mugati uwufatishije icyayi ariko iyo bibaye umurengera biba ibindi bindi kuko ushobora guhura n’ingaruka nyinshi.
Haba abakuze cyangwa abakiri bato, bayakoresha mu masaha ya mu gitondo cyane.
Ibinyamakuru nka Medineplus na Webmd bibitangaza, hari impamvu zimwe na zimwe zitangwa n’abaganga zikabuzanya kurya imigati myinshi.
Ubusanzwe inganda zikora imigati zifashisha ifarini,isukari ndetse n’umunyu.Umugati kandi uba igizwe n’isukari ndetse n’ibindi biryoherera bikorwa n’abantu baba bashaka ko uzakundwa.
Iyo rero ufashe aya mafunguro kenshi cyane mu burwayi uba wikururiye haba harimo izi zikurikira.
1.Kuzamura umuvuduko w’amaraso.
Kuzamuka kw’umuvuduko w’amaraso bizwi nka ‘Hypertension’,ni indwara igaragara cyane iyo umuvuduko w’amaraso mu mubiri w’umuntu uri hejuru cyane.Abantu barwaye iyi ndwara bagirwa inama yo kurya amafunguro arimo; Ibishyimbo, imbuto n’imboga ndetse n’ibindi bibafasha kumera neza.
Umugati n’icyayi rero by’umurengera byangiza umubiri kuko bifasha kumuzamura umuvuduko w’amaraso kandi bidakenewe mu buzima mu rwego rwo gufasha kugira ubuzima bwiza.
2.Indwara zo munda
Abantu bakunda kurwara indwara zo munda cyane, ntabwo bemererwa kurya imigati cyangwa kuyihorera cyane, kuko nabo bagira amafunguro yihariye abafasha gukomeza kubaho neza cyane.Umugati ni icyo kurya
3.Diabete
Abantu barwaye iyi ndwara ntabwo bemererwa kurya imigati ndetse no kunywa icyayi.Abaganga bagira inama abarwayi kugendera kure iyi ndyo (Icyayi n’umugati).
Amafunguro menshi abamo ifarini ndetse n’isukari, ntabwo aryohera cyangwa ngo afashe umurwayi wa Diabete nk’imwe mundwara 5 zica cyane abantu nk’uko ikigo World Health Oraganization kibitangaza. Niba urwaye iyi ndwara ya Diabete, urasabwa kugendera kure imigati , icyayi n’ibindi bisa nabyo gusa hari ibiba byihariye bihabwa aba barwayi.
Tanga igitekerezo