
Indagara ni kimwe mu bintu bikokomoka mu nyanja bikungahaye ku ntungamubiri nyinshi cyane ,ibyo bigatuma zigira uruhare runini mu kunoza imirire ndetse no mu kurwanya no kuvura indwara ziterwa n’imirire mibi.
Cyane cyane ku bantu bafite imirire mibi ,indagara zifasha umubiri wabo kongera kwiyubaka no kwivura ya mirire mibi ,byose bishyingiye kuri za ntungamubiri dukesha indagara.
Indagara kandi ziribwa zumishijwe ariko zishobora no gukorwamo agafu kaminjirwa mu biryo cyangwa mu isosi ,hari amoko menshi yazo ,hari izo bita indagara z’umunyu ,indagara zumvikana umusenyi ,indagara z’indundi ,indagara za zanzibar nizindi...
Ushobora gukora agasosi kazo ,ukakarisha ubugari ,ushobora kuminjira agafu kazo mu biryo byose ,ushobora kuziteka mu mboga nibindi
Indagara kandi zigira akamaro kenshi kuko zikungahaye kuri vitamini zitandukanye.
Intungamo dusanga mu indagara
mu ndagara dusangamo intungamubiri nyinshi cyane zitandukanye zirimo
Vitamini A
Vitamini B6
Vitamini B12
Vitamini C
Vitamini D
Umunyungugu wa sodiyumu
Umunyungugu wa potasiyumu
Umunyungugu wa karisiyumu
Umunyungugu wa manyeziyumu
ubutare bwa fer
ibinure bya omega-3
Poroteyine
umunyungugu wa fosifore
Tanga igitekerezo