
Akenshi uzajya ubona abasobanukiwe ibijyanye n’imirire cyane abo twakwita abasirimu bajya kunywa amata bakabanza kuvangamo ubuki.Impamvu nta yindi n’uko baba bashaka kugira ubuzima bwiza.
Amata n’ubuki, buri cyose ukwacyo gifite akamaro kanini ku buzima bwacu. Kubifata bivanze byongerera ibyiza byinshi umubiri wacu kuko bifasha byinshi byiza nko kurinda neza uruhu no kongera imbaraga.
Ubuki bukoreshwa ahanini kubera ubushobozi bufite bwo gusukura no gusohora uburozi mu mubiri (antioxidants), kurwanya bagiteri n’imiyege, ndetse no kurinda ububyimbirwe bw’umubiri. Amata yo akungahaye cyane kuri vitamin n’imyunyungugu y’ingenzi; harimo vitamin A, D naza B zitandukanye ndetse na calcium.
Iyo bifatiwe hamwe, byongerera akamaro gakomeye umubiri
Gufasha igogorwa kugenda neza
Ubuki ni isoko nziza ya prebiotics, ni intungamubiri zifasha ikorwa, ikura ndetse no kwiyongera kwa bagiteri nziza ziba mu gifu n’amara zigafasha mu igogorwa.
Prebiotics zifasha kandi kwiyongera kw’izindi bagiteri; bifidobacteria, ziboneka mu mata, zikaba probiotic. Byose bifatanyiriza hamwe mu gutuma bagiteri nziza zibasha kubaho no kwiyongera, zigafasha igogorwa kugenda neza.
Kurinda no gukomeza uruhu
Uruvange rw’amata n’ubuki bifite ubushobozi bwo gusukura uruhu no gukuramo mikorobe. Iyo bifatiwe hamwe, bituma uturemangingo tw’uruhu twiyuburura kandi tukarushaho kugaragaza itoto.Hamwe mu hantu hongererwa ubwiza bw’uruhu hazwi nka spa, hari aho uzasanga boga amata n’ubuki mu kongerera uruhu ubwiza.
Kurinda ibibazo byo kubura ibitotsi
Amata n’ubuki byagiye bikoreshwa kuva cyera nk’umuti urinda gusinzira nabi no kubura ibitotsi. Iyo bifatiwe hamwe bivanze, byongera aka kamaro ku buryo butangaje.Ubuki buri mu masukari macye meza, afasha mu kuringaniza umusemburo wa insulin, nawo ugafasha imisemburo ya tryptophan (soma; tiriputofane), kurekurwa mu bwonko.
Uyu musemburo wa tryptophan uhindurwamo serotonin, ukaba umusemburo utuma umubiri uruhuka neza. Serotonin nayo ihindurwamo umusemburo wa melatonin, ufasha mu gusinzira.
Kongera imbaraga
Ubuki buzwiho kongera imbaraga, ahanini kubera amasukari y’umwimerere abonekamo.
Ikirahuri cy’amata arimo ubuki mu gitondo, gishobora kugufasha kongera imbaraga. Amata abonekamo proteyine, naho ubuki bukabamo amasukari yongera ingufu n’imikorere y’umubiri.
Tanga igitekerezo