
Imiti gakondo by’umwirahariko ikomoka ku bimera, usanga ikoreshwa mu buvuzi butandukanye bwaba ubwibanda ku ruhu,cyangwa n’ahandi.Iki kimera gikungahaye ku binyabutare bitandukanye.Igikakarubamba cyakoreshejwe kuva cyera, cyane cyane mu bihugu byo muri Afurika by’umwihariko abanyamisili ba cyera bacyitaga ikimera cyo kurama.Iki kimera kizwiho gukoreshwa mu buryo bwinshi bavura indwara nyinshi. Siho gusa cyakoreshwa ariko, no mu bwiza kigira akamaro.
Imbere mu mu gikakarubamba kigira ibintu bisa na gel, ikaba aribyo bikoreshwa mu gukora imiti akaba ari nabyo wakoresha ku ruhu.Ubusanzwe igikakarubamba gikiza ibiheri bitewe nuko kigira ibintu bikigize byitwa Auxin na Gibberellins.
Ibi bintu bikaba byihutisha gukira kwibisebe bikanabyimbura ahantu habyimbye biturutse kuri gibberellins by’umwihariko ikaba ifasha uruhu gukora ibirugize bishya bigasimbura uruhu rwari rwarwaye ibiheri.
Uruhu ni ikintu gikweduka, uko wangana kose rugomba gukomeza kugukwira, iyo habayeho kubyibuha cyane mu gihe gito cyangwa kunanuka byihuse uruhu ruzana amaribori. Amaribori aba yatewe nuko uruhu ruba rwagize udusebe bitewe no gukweduka cyane, icyo gihe rero gusiga ku mubiri igikakarubamba ku maribori birayagabanya kuko gituma rusubirana rugakira.
Tanga igitekerezo