Hari abantu benshi usanga bagona ariko ntibabe babimenya ahubwo ugasanga barabibwirwa n’ababumvise cyangwa abo bararanye.Hari uburyo bwinshi rero umuntu yakoresha yirinda kugona n’ubwo utavuga ko ku bantu bose babigerageje bikunda 100%.
Kugona ni ikibazo gikomeye gikunze kwibasira cyane abakuze, bivugwa ko abagera kuri 45% bakunze kugira iki kibazo. Bibangamira cyane abo muryamanye, bikaba bishobora no gutuma uhera umwuka mu gihe usinziriye (ibi aribyo bitera kuryama nabi, ukabyuka umutwe ukurya) bikaba byakurura indwara zikomeye z’umutima.
Niba nawe uri mu bagira ikibazo cyo kugona cg uzi uwawe ukigira. Dore uburyo busanzwe ashobora gukoresha akaba yakuraho ikibazo cyo kugona.
1. Irinde kunywa inzoga mu gihe runaka mbere yo kuryama
Kunywa inzoga kimwe n’ibindi bituma usinzira cyane, bituma imikaya yo mu muhogo yirekura cyane, bikaba byatuma ugona cyane.Kuzinywa amasaha 4 cg 5 mbere yo kuryama byongera kugona cyane. Niba usanzwe ufite iki kibazo ni ngombwa kwirinda inzoga mbere yo kuryama.
2. Hindura uburyo uryamamo
Niba uryama ugaramye (ni ukuvuga ureba hejuru), bituma ururimi rwawe no mu nkanka byegerana cyane bigasa n’ibifunze umuhogo, akaba aribyo bitera kugona cyane. Ushobora kuryamira uruhande rumwe mu rwego rwo kwirinda iki kibazo. Uramutse udashoboye kuryamira uruhande rumwe, hari imisego yagenewe kugufasha iki kibazo, ituma uryamira uruhande rumwe.
Gusa niba ibi ubikoze, ntibigire icyo bihindura, kugona bishobora kuba biterwa no kubura umwuka mu gihe usinziriye, aha uba ugomba kugana kwa muganga.
3. Ugomba kugabanya ibiro
Niba wariyongereye ibiro ugatangira kugona birumvikana ko ariyo mpamvu yabiguteye, icyagufasha ni ukubigabanya.Gusa nubwo abantu babyibushye aribo bagona cyane, nyamara hari n’abato bagona. Bivuze ko kugabanya ibiro bifasha bamwe, atari bose.Mu gihe ubyibushye cyane, imikaya yo mu ijosi nayo yiyongera ubunini bigatuma umwenge w’umuhogo uba muto, bishobora gutera kugona mu gihe usinziriye.
4. Kunywa amazi cg ibindi binyobwa bihagije bitari inzoga mbere yo kuryama
Kunywa ibyo kunywa birimo n’amazi bishobora kugufasha guhagarika kugona.Amatembabuzi aba mu myanya y’ubuhumekero no mu mazuru, arakomera cyane iyo umaze igihe utanywa amazi, ibi bishobora kongera ikibazo cyo kugona.Muri rusange igitsina gore, bagomba kunywa amazi litiro 2.5 ku munsi (aha habariwemo n’ibindi binyobwa), abagabo bakanywa litiro 3.5
Tanga igitekerezo