Umupasiteri witwa Lawan Andimi wari warafashwe n’intagondwa za Boko Haram muri Nigeria, yishwe akaswe umutwe nyuma y’iminsi mike ashimuswe.
Muri videwo yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, Pasiteri Andimi agaragara yinginga abo muri Boko Haram ngo bamubabarire.
Perezida wa Nigeria, Muhammadu Buhari yavuze ko uburyo Pasiteri Andimi yishwemo ari ubwa kinyamaswa kandi ko bubabaje.
Boko Haram kandi yashyize hanze videwo y’umwana muto arimo yica umukirisitu nk’uko Dailymail ibitangaza.
Boko Haram ikomeje kuyogoza Nigeria cyane abakirisitu. Ivuga ko igamije gutangiza Leta ishingiye ku mategeko ya Sharia.
Isangize abandi
Tanga igitekerezo