Ni kenshi twumva imbwirwaruhame z’abayobozi b’ibihugu byacu baturarikira gukunda ibihugu byacu no kubaka ejo hazaza habyo, ariko kandi ni kenshi duhora twumva inyigisho z’abanyamadini zikangurira abantu guhora biteguye gutaha iwabo mu ijuru, bakabigisha gutera umugongo isi n’ibyayo bakararikira ibyo mu ijuru, ibi kandi bikorwa mu gihe abayobozi ba za leta bahora bita abayobozi b’amadini abafatanyabikorwa bazo ndetse henshi abayobozi bakomeye b’amadini bicara mu myanya ikomeye mu mihango n’inama z’ibihugu mu rwego rw’abavuga rikijyana.
Amadini akwiriye kwitwa abafatanyabikorwa ba za Leta?
Mu by’ukuri usuzumye neza inyigisho z’amadini ntiwabura kuvuga ko leta z’iwacu aha muri Afurika kuba zita abanyamadini abafatanyabikorwa babo ari ukwishuka cyane, icyakora na none nkabumva kuko benshi mu bagize izo leta nabo baba ari abayoboke b’ayo madini , ku buryo bisanga bagomba kugendera munsi y’amabwiriza yayo bityo ba nyiri madini bakagira uruhare mu kugenga imiyoborere y’ibihugu batyo binyuze mu kugenga ibitekerezo by’abo bayoboke babo.
Mu nyigisho zitangwa mu nsengero nyinshi cyangwa se zose mu buryo buzwi cyangwa butazwi , mu byumba by’amasengesho bizwi cyangwa bitazwi n’ibitabo by’imbere mu madini bidakunze gushyirwa ahagaragara ntibahwema kwigisha ko abayobozi ba leta ari abatware b’Isi ko bakwiriye kwirindwa kuko abenshi bakoreshwa na Satani.
Igihe leta y’u Rwanda yasabaga amadini n’amatorero kubaka inyubako basengeramo zujuje ubuziranenge no gushyiramo ibikoresho birinda urusaku, navuganye n’umwe mu babyeyi bo muri Kigali usengera mu idini rya ADEPR ari ku Cyumweru, n’akababaro kenshi ambwira ko atagiye gusenga kuko ngo Shitani yari yabateye, mubajije nti ese yabateye ate? Ambwira ko urusengero rwabo polisi yarufunze kuko rwari ruri muri zimwe zitujuje ibisabwa, ndamubaza nti none Polisi y’Igihugu niyo wita Shitani? Ati : “cyane rwose” yumvise mubaza byinshi akupa telefone aranyihorera.
Uru ni urugero rw’umuntu umwe ntanze ariko si we wenyine kuko ingero zirahari nyinshi z’abantu bigomeka ku byemezo bya leta n’iyo byaba bigamije ineza yabo, kuri ubu u Rwanda ndetse n’Isi yose biri guhangana n’icyorezo cya covid19 dusoma kenshi mu binyamakuru, amatsinda y’abanyamasengesho atabwa muri yombi kubera kwigomeka ku ngamba zashyizweho na Leta zo guhangana n’iki cyorezo, hari abandi bantu kandi banga gufata amakarita Ndangamuntu abandi banga kwivuza, kwigisha abana babo mu mashuri, abanga gukoresha uburyo ubwo ari bwo bwose leta ishyiraho bwo kuboneza urubyaro mu rwego rwo kwirinda ubwiyongere bukabije bw’abaturage, ndetse hari n’abanga gukora imirimo imwe n’imwe cyangwa iyo ari yo yose yo kubateza imbere.
Izi zose ni ingero tubona tukisekera ndetse amwe mu madini akitandukanya n’ayo matsinda ariko ibyo njye mbibona nko kuyobya uburari kuko ikibazo si abo bantu ubwabo kuko babiterwa n’inyigisho bakomora mu bitabo by’amadini kandi byo bidahagarikwa kwigishwa cyane mu matsinda n’amateraniro mato abera muri ayo madini
Abayoboke b’amadini bose baba abakomeye n’aboroheje mu by’ubu buzima bahora baririmba ko ari abatahajuru ko bucya bagataha iwabo bakava muri iyi Si y’umuruho, bigishwa ndetse bakanigisha guhora biteguye kuko buri kibaye cyose bavuga ko ari ikimenyetso cy’uko icyo gihe gisohoye. Ese niba Umukuru w’Igihugu abwira abaturage ko bakwiriye kunga ubumwe bagakora cyane bakubaka ejo hazaza h’igihugu cyacu, ku Cyumweru, ku Isabato cyangwa ku Idjuma umwigisha w’iyobokamana akabwira ba baturage ko indwara, imyuzure, ubwicanyi n’ibindi… ari ibimenyetso by’ibyahanuwe, akababwira ko Isi ishaje bakwiriye kwitegura gutaha ijuru, ubwo abo bantu buzuzanya bate ku buryo bakwitwa abafatanyabikorwa? Ese umuturage w’igihugu akanaba umuyoboke w’idini azumvira nde hagati y’Umukuru w’Igihugu n’umwigisha w’iyobokamana?
Amadini atuza abantu mu buhunzi bw’ibitekerezo ku buryo usanga dufite abantu benshi batuye u Rwanda ku mubiri ariko intekerezo zibereye ahandi kandi mu by’ukuri aho intekerezo zitari nta majyambere kuko burya intekerezo nizo zubaka, ubuzima bwose tubamo bugaragara ku mubiri ni umusaruro w’intekerezo zacu, niyo mpamvu usanga ibihugu byatujwemo intekerezo zacu duhora turirimba Israel, Maka n’ahandi ari byo byakataje mu iterambere kuko twahunze ibihugu byacu mu ntekerezo tubituza iyo, ubu buri munsi w’amakoraniro haturwa amaturo ajya muri ibyo bihugu ingendo z’iyobokamana zikorerwayo kandi ibyo natwe iwacu bihari dufite ibimenyetso bitandukanye byinshi mu gihugu cyacu byerekana uko abakurambere bacu babanye n’Imana kandi sibo gusa kuko natwe b’ubu tubana nayo ibimenyetso byabyo bikaba bihari.
Ni ishyano bikaba n’akaga kubona umuturage w’igihugu cy’u Rwanda aririmba asingiza ibihugu nka Israel n’ibindi,.. akarata ubwiza bwaho akahita iwabo ndetse by’agahinda akahita Gakondo ye! Ese mbabaze, kuki mu ijuru igihugu cy’Imana kitagira amazina yaho yihariye ahubwo ugasanga amazina yaho asanzwe ari amazina y’ibihugu bya hano ku Isi, Imana yahanze byose yananiwe guhanga amazina y’igihugu cyayo?
Amadini nk’umuyoboro w’iyobokamana dufite n’imishinga yungukira ibihugu bwite yakomotsemo ndetse n’abantu bayashinze, kuvuga ko ari umufatanyabikorwa na za leta z’ibihugu ni ukwishuka cyane kuko na bike mu bikorwa dushingiraho nabo batubeshyeshya ko ari abafatanyabikorwa bacu ushobora gusanga ari nk’uko umuntu yakwiba imodoka yawe akagusigira igare ndahamya nshimitse ko kimwe mu bintu bipyinagaza Afurika haba mu bukungu, mu mitekerereze imibanire n’ibindi iri yobokamana n’amadini nk’umuyoboro waryo biri ku isonga ku buryo habayeho guhumuka ibi ari ingoyi dukwiriye gucagagura niba dushaka amajyambere arambye,
Igihugu cyatera imbere gite mu gihe gifite nka Minisitiri w’Amajyambere cyangwa undi muyobozi uhora atekereza ko ari umugenzi ugenda akwiriye guhora yiteguye ko iyi Si ari iy’umuruho kandi ko benshi ari abo?!
Ibibazo biri ku Isi si ibyo guhungwa, ni ibyo kwirinda kuko hafi ya byose ni twe tubitera mu buryo tuzi cyangwa benshi tudasobanukiwe, n’ubundi tugendeye ku nyigisho ya Bibiliya icyaha cyazanwe mu Isi n’umuntu bityo ikibazo si Isi, ikibazo ni abantu ku buryo igikenewe ari uguhinduka kw’abantu bakamenya kwirinda no kurinda abandi aho guhunga, kuko n’aho bahungira bazagerayo bakiri ba bandi, abantu ni twe twangana, twicana twiyanduza cyangwa tukanduzanya indwara, turikunda n’ibindi byinshi twinubira ibi habayeho kwimenya no kumenya akamaro ko kubaho mu bwuzuzanye bwa twese na byose twakwirinda tukarindana,
Ariko se niba umujyanama w’ubuzima akangurira abantu kwirinda indwara pastori cyangwa undi mwigisha ati “izo ndwara ni ibyahanuwe biri gusohora , wowe senga cyane “ ubwo bazuzanya bate? Ndamutse mvuze ko amadini ari nk’amashyaka atavuga rumwe na za leta kandi agakorera muri zo sinaba ncumuye kuko ubufatanyabikorwa bigaragara ko buri mu nyito ariko witegereje ugasesengura ibikorwa ntabwo ubona.
Abantu bakwiriye gushishoza, nta muturage ujya ubaza amadini impamvu atubatse amashuri n’imihanda hafi y’aho atuye, yemwe nta n’uwo ndumva abaza mu rusengero impamvu nta mazi cyangwa amashanyarazi agera aho atuye, ntabwo ndabona ikiraro cyacitse ngo urusengero ruhangayikishwe n’uko cyacitse kabone n’ubwo cyaba kuri mu nzira ijya ku Kiliziya yabo. Dufite amadini afite ubutaka bunini hano mu Rwanda ndetse bumwe na bumwe bupfa ubusa ariko hari abaturage b’igihugu ndetse b’abayoboke b’ayo madini basenyerwa n’ibiza ariko ntabwo ndabona idini ryiyemeza gutanga agace gato k’ubutaka bwaryo ngo bwubakirwemo abo baturage n’iyo yaba ari n’abo bayoboke baryo.
Nyamara benshi dutanga imisoro twinuba, tugatura twishimye ariko umuhanda wapfa ntituwubaze aho twatuye, tukawubaza aho dutanga duhinnye akaboko, ibyo byose tuvuze mwese muri abahamya b’uko iyo tubikeneye tubisaba ubuyobozi bwa Leta, niba dushaka kubona ibyo dushaka nimuze twese intekerezo zacu n’amaboko byacu tubyerekeze ku buyobozi bw’igihugu cyacu tureke kuyoboka ibyo nakwita amashyaka arwanya amajyambere y’igihugu cyacu.
Tube Abanyarwanda mu nzira no mu nzu
Icyitonderwa: Ibi ni ibitekerezo by’umwanditsi
25 Ibitekerezo
M.Alexis Kuwa 26/04/20
Twayobotse buhumyi,uzareba ibitekerezo tuzandika hano,ukoze ishyano.Twahisemo kurandatwa.
Subiza ⇾karenzi Kuwa 26/04/20
Ibi ndabyemeranyaho n’umwanditsi rwose ntabwo abanyafurika bazatera imbere batigobotoye ubukoroni bw’amadi
Subiza ⇾Ntwali Gilbert Kuwa 26/04/20
Ibi bitekerezo byafungura ikintu kinini kiri kumaso yabantu kuko abenshi nabo barabangamiwe arko batinya kwigobotora kuko bumva ngo Imana yabahana,arko nagirango mbabwire ko Imana idutuyemo ndetse ntanubwo iyi mikorere ari iyayo ahubwo nibihangano nkibindi byose
Subiza ⇾Ntwali Gilbert Kuwa 26/04/20
Ibi bitekerezo byafungura ikintu kinini kiri kumaso yabantu kuko abenshi nabo barabangamiwe arko batinya kwigobotora kuko bumva ngo Imana yabahana,arko nagirango mbabwire ko Imana idutuyemo ndetse ntanubwo iyi mikorere ari iyayo ahubwo nibihangano nkibindi byose
Subiza ⇾Ntwali Gilbert Kuwa 26/04/20
Ibi bitekerezo byafungura ikintu kinini kiri kumaso yabantu kuko abenshi nabo barabangamiwe arko batinya kwigobotora kuko bumva ngo Imana yabahana,arko nagirango mbabwire ko Imana idutuyemo ndetse ntanubwo iyi mikorere ari iyayo ahubwo nibihangano nkibindi byose
Subiza ⇾Kuwa 26/04/20
Umwanditsi yavuze ukuri rwose, nakomereze aho!!
Subiza ⇾Turajijuka buhoro buhoro, ibintu tumazemo imyaka isaga 100 kubwira abantu ko ari ibinyoma ntibapfa kubyumva, ariko gahoro gahoro nirwo rugenda!!
adi Kuwa 27/04/20
turemeranywa ijana ku ijana leta ibihaye agaciro yagabanya ubudahangarwa buhabwa amadini n amatorero,leta yaha inshingano n imihigo amatorero leta yashyiraho imisoro ifatika ku bikorwa byunguka by amadini n amatorero ariko ntibishiboka ruswa n ubuhumyi byageze mu magufwa yacu
Subiza ⇾john claude kwizera Kuwa 27/04/20
Mwaramutseho ndabasimiye cyane gusa nikibazo gikomeye kuko banyarwanda ubu abenshi barimutse umugani wawe icyo navuga nuko hashakwa shakwa ibitabo bivuga kububi nukuri ibihamya byinshi byanditswe mubitabo byayo bishyirwe murunyarwanda
Subiza ⇾john claude kwizera Kuwa 27/04/20
Mwaramutseho ndabasimiye cyane gusa nikibazo gikomeye kuko banyarwanda ubu abenshi barimutse umugani wawe icyo navuga nuko hashakwa shakwa ibitabo bivuga kububi nukuri ibihamya byinshi byanditswe mubitabo byayo bishyirwe murunyarwanda
Subiza ⇾john claude kwizera Kuwa 27/04/20
Mwaramutseho ndabasimiye cyane gusa nikibazo gikomeye kuko banyarwanda ubu abenshi barimutse umugani wawe icyo navuga nuko hashakwa shakwa ibitabo bivuga kububi nukuri ibihamya byinshi byanditswe mubitabo byayo bishyirwe murunyarwanda
Subiza ⇾Tanga igitekerezo