Ikibazo cy’abana bato baterwa inda batarageza ku myaka 18 kiri mu bihangayikishije cyane abanyamuryango ba FPR Inkotanyi muri Nyamasheke , nk’uko bivugwa na chairperson wawo akaba na Meya w’aka karere Mukamasabo Appolonie, ikibabaje ngo kikaba ari uko hari na bamwe mu banyamuryango bawo bagaragara muri izo ngeso mbi zidashobora kwihanganirwa, ko bene abo bazajya bafatirwa ibihano bikarishye kuko bitumvikana ukuntu umunyamuryango wa FPR Inkotanyi, uzi amahame yayo ahindukira agatera umwana muto inda.
Ni ikibazo buri muyobozi kireba avuga ko gihangayikishije cyane ubuyobozi, ababyeyi n’ubuyobozi bw’ibigo by’amashuri kuko muri aba bazitwara harimo n’abiga amashuri abanza, harimo n’uwagaragaye wayitwaye afite imyaka 12 gusa, aho abenshi bamara kuzitwara ubuzima bwabo bukaba bubi cyane harimo n’abahita birukanwa n’imiryango yabo, igiteye impungenge kurushaho ngo kikaba ko bamwe mu bana bazitwara bahisha abazibatera, kuba hari n’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi ubuyobozi bwita ab’ibigwari babigaragaramo na cyo kikaba ikindi kibazo kirushaho guhangayikisha.
Nubwo kandi uyu muyobozi avuga ko imibare y’abana batewe izi nda umwaka ushize atayifite neza, amakuru yavugaga ko mu mezi 3 gusa ya mbere y’umwaka ushize habarurwaga abana 161 bari barazitewe kandi n’amezi yakurikiyeho ngo ntibyahagaze, bamwe mu bana bari baganiriye na Bwiza.com kuri iki kibazo bavugaga ko imibereho yabo imeze nabi cyane.
Uwayitewe afite imyaka 12, ari mu wa 6 w’amashuri abanza yamara kubyara agashyirwa mu wa 5 yagize ati’’ nayitewe n’umusore wo mu murynago wacu wa hafi, ni na ho nabaga. Iwabo bambwiye kubihisha ngo mu modoka 2 bafite bazampamo imwe ariko n’ubuyobozi bubimenye ntibwagira icyo buhita bubikoraho gifatika kugeza ubwo acitse n’iyo modoka barayinyima, ubu numva ngo ari mu Bugande.
Namaze kubyara nsubizwa mu ishuri, banshyira mu wa 5 kandi mbere nari ndi mu wa 6, papa anyirukanana na mama na mukuru wanjye tuva mu murenge wa Karengera twari dutuye, ubu ducumbitse mu wa Ruharambuga, turicwa n’inzara ku buryo n’iyo ntashye saa sita nsanga nta kintu gihari inzara ikanyica n’umwana ntabone icyo yonka, na shisha kibondo bampa tukayisangira twese kubera kubura ikindi kidutunga, merewe nabi cyane n’umwana wanjye sinzi ko azanakura.’’
Uyu kimwe n’abandi baziterwa ni bo bahagurukije abafashamyumvire b’uyu muryango kuva ku kagari kugira ngo barebe uruhare rwabo mu kubikumira, mu mwanya muremure iyi ngingo yafashe bamwe mu banyamuryango bagasanga ikibazo cyarabaye mu gushyira imbaraga mu guhangana n’ingaruka zacyo gusa ntizishyirwe mu gukumira.
Umwe mu banyamuryango akaba na Gitifu w’umurenge wa Bushenge Uwimana Damas ati’’ ni ikibazo cy’ingutu ariko mbona hari aho tudashyira imbaraga kandi ari ho h’ingenzi kuko hari bamwe mu bangavu bahinduye ubusambanyi nk’umukino usanzwe kandi birabangiriza ubuzima cyane.
Tureke mu gukomeza guhangana n’ingaruka gusa ngo dutabare umwana yamaze kuyiterwa duhangana no kurera uwo tudashoboye, kuko abenshi mu baziterwa baba bari mu mashuri, tumanukire rimwe,twitwaze abazobereye iby’ubuzima bw’imyororokere no kwirinda indwara zifatira mu mibonano mpuzabitsina n’abandi ba ngombwa, twigishe aba bana nubwo byaba rimwe mu kwezi nk’uko dukora inteko z’abaturage za buri cyumweru,mbona byatanga umusaruro uruse uwo tubona ubu.’’
Ku bavuga ko abatera aba bana inda badatahurwa ngo bahanwe nk’uko bikwiye, Chairperson wa FPR inkotanyi ku rwego rw’aka karere, Mukamasabo Appolonie avuga ko nubwo bitari ku kigero gishimishije ariko bahanwa.
Ati’’ barahanwa kandi ikibabaje ni uko muri bo hari n’abayitirira ngo ni abanyamuryango twafashe bangiza abana gutyo. Twabashyikirije inzego z’umutekano ubu bari gukurikiranwa ariko nyine birababaje cyane. Ku bufatanye n’abanyamadini n’amatorero,inzego z’umuryango n’iz’umutekano iki kibazo turagihagurukiye kandi n’ababyeyi turabasaba kugaruka nku nshingano zabo zo gukurikirana abana, turizera ko kizakemuka.
Visi Chairman wa FPR Inkotanyi ku rwego rw’intara y’uburengerazuba, Ntaganira Josué Michel avuga ko iki kibazo kimwe n’ibindi nk’amakimbirane yo mu ngo,ibiyobyabwenge, n’ibindi bibangamira imibereho myiza y’abaturage biri rusange mu ntara yose,agasaba buri munyamuryango wese kumva ko bimureba, umusanzu we mu kubikemura ukagaragara.
Tanga igitekerezo