Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyanza bavuga ko bagikora urugendo rurerure bajya mu mibande n’ibishanga kuvoma amazi bavuga ko atari meza, hakaba n’abavuga ko n’umuyoboro umaze igihe ukorwa uca imbere y’ingo zabo washyizwemo amatiyo ariko nta mazi arimo, aba bose bagasaba kuyahabwa vuba bakareka gukomeza gukoresha ayo bakoresha ubu.
Baganira n’itangazamakuru, bamwe mu bo mu Murenge wa Busasamana bagaragaje ko bo bakora nibura metero 1500 bajya kuvoma, bikagira ingaruka ku b’intege nke badashobora gukora urwo rugendo n’abanyeshuri basiba ishuri cyangwa bakarikerererwa bagiye gushaka amazi,kimwe n’abo mu mudugudu wa Nyamazi,akagari ka Mpanga mu Murenge wa Mukingo na bo bagenda hafi ikilometero cyose.
Mukantwari Jacqueline uvuga ko yari atuye mu mudugudu wa Bigega,Akagari ka Gahondogo mu Murenge wa Busasamana akaza kwimukira mu Kinonge nyuma yo gusenyerwa n’imvura, avuga ko aho yimukiye yasanze nta mazi meza ahari,akaba azamuka imisozi ahetse umwana w’imyaka 3 ajya kuvoma akabona bimugora.
Ati “Tuvoma kure hagoye kugera tukanavoma amazi atari meza,ari yo mpamvu nk’iyo ngize aho njya gushaka ikiraka cyo gutunga umwana wanjye njyana utujerikani 2 kugira ngo nze kuba ari ho nkura ayo kunywa kuko ntagenda ngo nintaha njye kuvoma ngaruke nteke, nyamara tuvoma hafi sinajya nirirwa mvunikana umwana n’utujerikani,najya nza nkajya kuvoma hafi ngateka bitangoye”.
Aba bariyongera ku bacungagereza ba gereza ya Mpanga batuye mu Mudugudu wa Nyamazi na bo bavuga ko batayabona kandi hashize igihe bayasaba nyamara baturiye uru ruganda,aho na bo bakora hafi ikilometero cyose bajya mu kabande kuvoma.
Umuyobozi wa WASAC, ishami rya Nyanza, Mukwega Jonas avuga ko abavuga ko bavoma kure bamwe ari ikibazo cy’imyumvire kuko ngo hari abafite amazi meza hafi batayavoma kubera amafaranga 20 bishyuzwa ku ijerikani bagahitamo gushoka ibishanga n’imibande nubwo ngo n’ayo bahavoma atari mabi kuko amwe mu masoko yaho yatunganijwe,icyakora ngo abavoma kure kubera ikibazo cyo kubura amazi meza hafi yabo bashonje bahishiwe kuko hari imiyoboro irimo ikorwa izakemura iki kibazo bitarenze imyaka 2 iri imbere.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme ashimangira ibivugwa na WASAC,akavuga ko nk’ubuyobozi bazi neza ko hakiri abaturage bavoma kure kandi ko ku bufatanye na WASAC iki kibazo cyatangiye kwitabwaho by’umwihariko.
Ati:’’ Turabizi neza ko hari abaturage bakivoma kure kandi bamwe baturiye n’uruganda rwayo,kandi ko bidakwiye ko umuntu aturira uruganda rw’amazi ngo akomeze kuvoma kure amazi y’ ibishanga ari yo mpamvu,ku bufatanye na WASAC tugiye kwihutira kubikemura, kuko hari’ imiyoboro 4 igiye kubakwa n’indi 4 igiye gusanwa,yose ikazuzura ikemura iki kibazo ku bategereye uruganda bakigifite’’.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza butangaza ko kuri ubu abaturage bagerwaho n’amazi meza bari ku kigero cya 87%, intego ikaba ari uko muri 2024 bose bazaba bayafite.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amazi, isuku n’isukura (WASAC) gitangaza ko binyuze mu bishakashatsi bwa gatanu ku mibereho y’ingo (EICV5) bwakozwe n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare abaturage bafite amazi meza bavuye ku kigero cya 84,8%muri 2013-2014, bakagera kuri 87.4% mu gihugu hose.
Gahunda ya Guverinoma y’Imyaka 7 NST1 iteganya ko kandi kugeza mu 2024, abaturage bazaba bafite mazi meza 100%. Bivuze ko nta muturage uzajya akora urugendo rurenze m200 ava aho atuye ajya gushaka amazi meza ku batuye mu mijyi ndetse na m500 kubatuye mu bice by’icyaro.
Tanga igitekerezo