Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yihanganishije umuryango wa Senateri Jim Mountain Inhofe wapfuye.
Ku wa Kabiri tariki ya 9 Nyakanga 2024 nibwo hamenyekanye amakuru y’inshamugongo ko Senateri Jim Mountain ukomoka muri Amerika, wari inshuti y’u Rwanda yapfuye.
Ni urupfu rwaje ruturutse ku burwayi uyu mugabo wari ugeze mu zabukuru yari amaranye iminsi.
Yifashishije imbuga nkoranyambaga ze mukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame yavuze ko Senateri Inhofe yari inshuti y’umwihariko y’u Rwanda.
Yagize ati "Uhereye ku rugendo rwe rwa mbere yagiriye muri Afurika mu myaka 25 ishize n’izindi nyinshi zakurikiyeho, yabaye inshuti idasanzwe y’uyu mugabane by’umwihariko u Rwanda".
Perezida Kagame yakomeje avuga ko umubano Senateri Jim yatangije hagati ya Afurika na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, uzakomeza kuba mu murage we nk’umunyapolitiki wakoreye abaturage.
Senateri Jim Inhofe yari inshuti ikomeye y’u Rwanda, yabaye Umusenateri wa USA imyaka 29 yose, akaba yapfuye afite imyaka 89 azize uburwayi.
Tanga igitekerezo