Apotre Manirakiza Jean Paul wayoboraga FEBABU yamaze kwegura nyuma y’imyaka 3 atorewe kuyobora iri shyirahamwe rya Basketball mu Burundi.
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Mata 2024 nibwo uyu muyobozi yanditse ibaruwa atangaza ko yeguye ku mwanya wo kuba Perezida wa FEBABU.
Uku kwegura kuje gukurikira ikibazo Dynamo BBC yahuye nacyo muri BAL24, cyo kwanga kwambara imyenda iriho Visit Rwanda bigatuma iterwa mpaga inshuro 2.
Apotre Manirakiza Jean Paul yeguye nyuma y’uko FIBA ibujije u Burundi gutegura irushanwa rya Basketball nyuma y’amakosa yakozwe na Dynamo BBC muri BAL24.
Dynamo BBC yategetswe na FEBABU kutambara imyenda iriho Visit Rwanda bituma iterwa mpaga inshuro 2 byanaviriyemo igihugu ibihano.
Kugeza ubu u Burundi bwahagaritswe by’agateganyo ndetse bwasabwe ibisobanuro ku byakozwe n’ikipe yabo mu mikino ya BAL24 yaberaga muri Afurika y’Epfo.
Hacimana Claver ni we wahise aba Perezida wa FEBABU by’agateganyo.
1 Ibitekerezo
mugishawimana steve Kuwa 19/04/24
Murakoze kuduha amakur ya sport
Subiza ⇾Tanga igitekerezo