Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yatangaje ko uru rwego rushinzwe umutekano rutari bujenjekere abo yise ‘inkozi z’ibibi’ z’abajura zizengereje Abaturarwanda.
CP Kabera yabivugiye mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 13 Mata 2023 mu gihe abantu bakomeje gutakamba, basaba Polisi kugira icyo ikora ku bujura bwafashe intera hirya no hino mu gihugu, by’umwihariko mu mujyi wa Kigali.
Uwitwa Umurerwa Chall ku rubuga rwa Twitter, tariki ya 11 Mata yatangaje amafoto agaragaza idirishya ry’icyuma ryakaswe, ibirahuri byamenaguwe, asobanura ko byabereye mu murenge wa Rwezamenyo mu karere ka Nyarugenge, yongeraho ati: “Ko mbona aho bukera turaza guhunga bitewe n’abajura”.
Uwitwa Asaf na we yashyize ahagaragara amafoto yerekana uburyo inzugi zaciwe n’abajura, maze agira ati: “Rwanda Police please mudufashe abajura batumereye nabi, amazu bayamaze badusanga mo batwara ibyacu byose.. mu nzira ho noneho no ku manywa basigaye badutega n’ibyuma nimihoro! Muri make nta mutekano dufite pe. Ibintu byadogereye mudufashe.”
CP Kabera yahumurije Abaturarwanda, anabamenyesha ko itari bujenjekere abajura. Ati: "Turabanza duhumurize abaturarwanda ko ikibazo cy’ubujura kivugwa cyangwa se kigaragara mu duce tumwe na tumwe tw’igihugu cyahagurukiwe. Ntabwo twajenjekera inkozi z’ikibi cyangwa se uwo ari we wese utubahiriza amategeko, inshingano Polisi y’u Rwanda ifite ni ukurinda umutekano w’abaturarwanda n’ibintu byabo ku buryo budasubirwaho. Ingamba zarafashwe, turimo kubikurikiranira hafi, ariko kandi n’abajura barafatwa bagashyikirizwa ubutabera.”
Ku mafoto ari gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza uburyo ubujura buri gukorwa, CP Kabera yavuze ko hari amaze igihe, asaba Abaturarwanda kujya batanga amakuru hakiri kare kugira ngo Polisi y’u Rwanda ijye ikurikirana ikibazo mu maguru mashya.
Tanga igitekerezo