Kuva indwara y’icyorezo ya Coronavirus (COVID-19) yagaragara ku Isi, hamaze gutakara ubuzima bw’abantu benshi ariko hari impungenge ko imibare ishobora kuzamuka cyane bitewe n’impamvu nyinshi, politiki ikaza ku isonga.
Kugira ngo byumvikane neza, birasaba guterera ijisho mu Bushinwa, aho umurwayi wa mbere w’iki cyorezo yagaragaye mu mugi wa Wuhan mu Gushyingo 2019 ariko byasabye igihe kirekire kugira ngo byemezwe ko umuntu wagaragayeho iki cyorezo yakwanduza undi muntu.
Urugero ni urwa raporo u Bushinwa bwakoze tariki ya 11 na 12 Mutarama 2020 yavugaga ko abantu 41 ari bo bamaze kwandura Covid-19. Tariki ya 14 Mutarama 2020 bwaciye no ku rubuga rwa Twitter rw’Umuryango wita ku Buzima ushamikiye kuri ONU (OMS), bugira buti� : "Isuzuma ry’ibanze ryakozwe n’ubuyobozi bw’u Bushinwa ryasanze ko nta kigaragaza ko umuntu urwaye Coronavirus wakwanduza undi (Human-to-human transmission)."
Ibi byafashwe nka politiki y’ubukungu yoroheje ikibazo cya Coronavirus kugira ngo ubuhahirane hagati y’iki gihugu n’amahanga bukomeze cyangwa se uburangare bwa OMS yategerezaga ko u Bushinwa buyiha amakuru, ntiyikorere isuzuma ryayo.
Birasaba kureba kandi ku mwuka mubi uri hagati ya WHO [cyane cyane Dr. Tedros Adhanom uyiyoboye] ndetse na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, aho Donald Trump ashinja WHO gukoreshwa n’u Bushinwa kandi ngo ari bo (Amerika) bayiteye inkunga nyinshi y’amafaranga� ; gusa ibi bintu byafashwe nka politiki y’amatiku idashobora kugira icyo ifasha mu rugamba rwo kurwanya Coronavirus.
Hari inkundura igamije kweguza uyu munya-Ethiopia, Dr. Tedros ariko abayobozi batandukanye muri Afurika bahagurukiye kumushyigikira. Aba barimo� : Moussa Faki Mahamat uhagarariye Komisiyo ya AU, Paul Kagame uyoboye u Rwanda na Hage Geingob uyoboye Namibia.
Aba bayobozi bose bahuriza ku kuba kuzana politiki muri iki gihe cyo guhangana na Coronavirus nta cyo byatanga. Byashimangiwe na Dr. Tedros wari usa n’uwacecetse, ntiyagira icyo avuga ku bamwibasiriye, mu buryo buteruye agira ati� : «� Ubutumwa bwanjye ku mitwe ya politiki� : Iyi virusi ntimuyigire politiki, niba mwitaye ku buzima bw’abantu.� »
Hari izindi politiki zagaragaye, biba intandaro y’imfu no kwandura kw’abantu benshi� :
Politiki y’ivangura
Muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, abanyapolitiki batandukanye bashinje Perezida Donald Trump ivangura mu gushakira umuti iki cyorezo. Guverineri wa New York, Andrew Cuomo tariki ya 17 Werurwe yashinje uyu Mukuru w’Igihugu kwita ku ntara na leta zimwe na zimwe, izindi akazireka kandi bigaragara ko ikibazo cyagira ingaruka kuri bose. Icyo gihe Donald Trump yasubije Cuomo ko atafata intara zose kimwe kandi atari ko zifite umubare ungana w’abarwayi.
Hillary Clinton, umugore wa Bill Clinton wayoboye iki gihugu, na we yasabye Donald Trump kuva mu matiku ya politiki, ahubwo agafatanya n’abandi kurwanya iki cyorezo. Yabivuze nyuma y’umunsi umwe, Guverineri Cuomo agize ubwumvikane buke na Trump.
Ubu gushidikanya ni guke ku watekereza ko kuba iki gihugu gifite umubare w’abanduye urenga 400,000 ndetse n’imfu zikaba ziyongera umunsi ku wundi, harabayemo uburangare bw’abayobozi na bamwe mu baturage.
Ivangura n’itonesha https://bwiza.com/?Coronavirus-yatumye-abayobozi-bakuru-muri-Amerika-basubiranamo
Gusubiranamo hagati y’ibihangange :U Bushinwa n’Amerika
Gusubiranamo kwatangiye hagati y’u Bushinwa n’Amerika ubwo Minisitiri w’Ubucuruzi, Wilbur Ross mu ntangiriro za Gashyantare 2020 mu kiganiro yagiranye na Fox, yavuze ko Coronavirus yari mu Bushinwa igiye gutuma ubukungu bw’igihugu cye bwiyongera.
Tariki ya 12 Werurwe, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga mu Bushinwa, Zhao Lijiian yavuze ko akeka ko igisirikare cy’Amerika cyaba cyarajyanye agakoko ka Coronavirus mu mugi wa Wuhan mikino mpuzamahanga ya gisirikare yabaye mu Kwakira 2019. Icyo gihe yasabye Amerika kubisobanura.
Perezida Donald Trump n’ubwo yacyashywe, yanze kumva. Yavuze kenshi ko Coronavirus ari Virus y’u Bushinwa (Chinese Virus). Ibi byatumye abayobozi batandukanye barimo abo mu Bushinwa bamagana amagambo ya Trump, nayo bafashe nk’ivangura.
Donald Trump ku Bushinwa https://bwiza.com/?Ubutumwa-bwa-Donald-Trump-ku-Bushinwa-bwazuye-akaboze
Iki gihe igihugu cye cyagaragaragamo umubare muto w’abanduye, yumva ko iki kibazo atari icy’Isi yose ahubwo ari icy’u Bushinwa. Nk’uko bigaragara mu butumwa bwa Trump bwo ku wa 9 Werurwe 2020, igihugu ayoboye cyari kimaze kwemeza abarwayi 546 ba Coronavirus.
U Bufaransa, Amerika na Canada
Habaye ugusubiranamo hagati y’Amerika n’u Bufaransa, ibihugu byombi bipfa udupfukamunwa tuva mu Bushinwa. Byabaye tariki ya 1 Mata ubwo bamwe mu bayobozi mu Bufaransa batangazaga ko Amerika yishyuye amafaranga menshi ku dupfukamunwa twagombaga kuva mu Bushinwa tujya mu Bufaransa, maze iratwegukana. Gusa umwe mu bayobozi muri Amerika Fox News itatangarije amazina, yarabihakanye.
Muri Canada naho rwarageretse ubwo tariki ya 2 Mata, Donald Trump yabujije uruganda rwa 3M rukora ibikoresho birinda ubuzima kubyohereza muri Canada. Iri tegeko ryababaje Minisitiri w’Intebe wa Canada, Justin Trudeau wavuze ko ryatuma hafatwa ingamba zikomeye.
Inkuru irambuye ku mwuka mubi hagati y’Amerika, Canada n’u Bufaransa https://bwiza.com/?Urunturuntu-hagati-y-Amerika-u-Bufaransa-na-Canada-hejuru-y-udupfukamunwa
U Bwongereza n’u Bushinwa
Mu minsi mike ishize, abayobozi bakuru mu Bwongereza bagera kuri 15 baherutse kwandikira Minisitiri w’Intebe, Boris Johnson bamusaba gusubiza amaso inyuma, akareba ku mubano w’igihugu cyabo n’u Bushinwa, babona ko nta cyerekezo cyiza ufite.
Bashinja u Bushinwa kudatanga amakuru y’impamo ku cyorezo cya Coronavirus mu rwego rwo kugira ngo ubuhahirane budahagarara. Ngo ibi byatumye u Bwongereza bukomeza kohereza indege zabwo mu mugi wa Wuhan wagaragayemo umurwayi wa mbere w’iki cyorezo, Wuhan nayo ikomeza guhahirana n’u Bwongereza, nyamara icyorezo cyari kimeze nabi. Ibi byateye u Bwongereza igihombo kigera kuri tiliyari 360 z’amafaranga y’u Rwanda.
Basabye ko u Bushinwa bwayabasubiza bitaba ibyo, hakitabazwa inkiko mpuzamahanga. Gusa ariko nta rwego rubifiye ububasha muri iki gihugu rwagize icyo rubivugaho nk’uko ibiro by’Ambasade y’u Bushinwa mu Bwongereza byasubije.
Ikimaze kugaragara
- Habayeho gukerensa iki cyorezo birangira habayeho kwicuza ku bihugu bimwe ndetse n’abayobozi.
- Habaye ukwitana ba mwana hagati y’ibihugu byiganjemo ibihangange.
- Habayeho guharanira inyungu bwite kw’ibihugu.
- Ivangura no kwishyongora ryabaye icyorezo nka Coronavirus.
- Abanyapolitiki bayikomeyeho, batikaye ku higangayikishije kurushaho.
Ibi byose biri haruguru nta kintu byafasha mu guhangana n’icyorezo cya Coronavirus, ahubwo byaba inzira yoroshye iki cyorezo cyanyuramo, kikamara abatuye Isi nk’uko ibimenyetso bibigaragaza.
Bigaragara neza ko ingaruka za Coronavirus zimaze kugera kuri buri gihugu [ndetse n’ibitaragaragayemo abarwayi] kandi ko kitareba ku buhangange bw’umuntu cyangwa igihugu runaka. Iyi ni impamvu abatuye Isi bakwiriye kumva batazuyaje, maze bagafatanyiriza hamwe guhangana nacyo. Naho nibitaba ibyo, politiki n’amatiku bigahabwa intebe, ubuzima bw’abantu buzakomeza kuba mu kaga.
3 Ibitekerezo
munyemana Kuwa 09/04/20
Nkuko Umufaransa witwaga Voltaire yigeze kuvuga,”Politike ni ubuhanga bwo kubeshya abantu” (La Politique c’est l’art de mentir). Dore ingero nkeya: Mwibuke president Museveni asinya amasezerano na General Tito Okello i Nairobi,le 18/12/1985.Yahise amuca inyuma afata Kampala.Muribuka president Mobutu abeshya abakongomani ngo “mu mwaka wa 1980 bose bazaba bafite imodoka” (objectif 80).Muli Politike haberamo ibintu byinshi bibi: Kubeshya,amacakubiri,amacenga,amatiku, ruswa,Intambara,gufunga abo mutavuga rumwe,ubwicanyi,inzangano,kwikubira ibyiza by’igihugu,Gutonesha bene wanyu,etc…Niyo mpamvu abakristu nyakuri banga kujya muli Politike n’Intambara zibera muli iyi si,bakizera kandi bagashaka Ubwami bw’Imana buzaza ku munsi w’imperuka,bugakuraho ubutegetsi bw’abantu akaba aribwo butegeka isi nkuko Daniel 2,umurongo wa 44 havuga.Niyo mpamvu Yesu yadusabye gusenga dusaba Imana ngo:”Ubwami bwawe nibuze” (Let your Kingdom Come). Nibuza kandi buri hafi,buzadukiza ibibazo byose isi ifite,kandi bukure mu isi abantu bose bakora ibyo Imana itubuza. Ndetse buzure n’abantu bapfuye barumviraga Imana.
Subiza ⇾Kuwa 09/04/20
uyu aratugyana muri bible.kandi turi mubihe bidasanzwe reka hazabeho igihe kibyandiyse
Subiza ⇾Kuwa 09/04/20
Ibi nibyo dukeneye.
Subiza ⇾Tanga igitekerezo