Prof. Pierre Damien Habumuremyi, umwanditsi w’ibitabo wabaye Minisitiri w’Intebe, yasohoye igitabo yise ‘Ikiguzi cy’Urugo Rushaka Umunezero’ kigenewe abashaka kubaka urugo n’abamaze kurwubaka.
Mu kiganiro yagiranye na BWIZA, Prof. Habumuremyi yasobanuye ko iki gitabo kigenewe gutegura abashaka kubaka urugo ibyo bagomba kwitondera kugira ngo bazagire urugo rwiza, rufite umunezero.
Ku bamaze kubaka urugo, uyu mwanditsi yagize ati: “Kigenewe kandi abubatse ingo kugira ngo abafite ibibazo bamenye ibyo bagomba kwitwararika kugira ngo ingo zabo zisubirane, naho abadafite ibibazo na bo bashobore kubyirinda.”
Prof. Habumuremyi, ashingiye ku bushakashatsi yagizemo uruhare, avuga ko ingo zo mu Rwanda 62% zirimo amakimbirane kandi mu byiciro byose birimo iby’abize, abatarize, mu cyaro, mu mijyi, mu bayobozi no mu baturage basanzwe.
Muri ubu bushakashatsi, we na bagenzi be bibajije niba koko kubaka urugo rufite umunezero bishoboka, basanga bishoboka ariko bikaba bisaba ikiguzi, kubikorera no kubiharanira.
Iki gitabo gikubiyemo amahame 10 agaragara ku gifuniko cyacyo mu buryo bw’incamake, ibisobanuro byacyo mu buryo burambuye bikaba biri mo imbere. Prof. Habumuremyi arasaba abantu bashaka kubaka urugo n’abarwubatse kuyubahiriza yose.
Uwagishaka, yakigurira mu masomero abiri akorera mu Rwanda; Ikirezi na Caritas.
Tanga igitekerezo