Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane haramutse amakuru avuga ko imodoka yari itwaye imiti yerekeza muri teritwaritwari ya Fizi, muri Kivu y’Amajyepfo yakoze impanuka igwa mu kiyaga cya Tanganyika.
Iyi mpanuka yabaye kuri uyu wa Gatatu taliki 25 Mata 2024, ubwo iyi modoka yavaga muri Uvira yerekeza muri teritwari ya Fizi.Bivugwa ko uretse imiti iyi modoka yari itwaye, ngo hari n’ibindi bikoresho by’inkunga abarwayi bifashisha mu buzima bwa buri munsi.
Imvura imaze iminsi igwa muri ibyo bice, ni yo ntandaro yo kwagwa kw’iyo modoka kuko imihande yamaze kugenda isoma amazi bituma ubutaka bworoha ikinyabiziga cyanyuraho ubutaka bugakushumuka.Imodoka yakoze impanuka irohamye mu Kiyaga cya Tanganyika, ntiyarimo imiti gusa kuko yarimo n’ibikoresho byinshi by’ingirakamaro bikoreshwa mu barwayi.
Kugeza ubu nta modoka igipfa kugenda muri iyi mihanda, ahubwo ngo hasigaye hifashishwa moto cyane mu rwego rwo kwirinda impanuka za hato na hato.
Bamwe mu baturage baturiye ibice byegereye i Kiyaga cya Tanganyika muri Uvira na Fizi bagiye bata izabo ku bera imyuzure yongeye kwa duka muri iyi minsi.Sosiyete sivili ivuga ko ubutegetsi bwakabaye bumenya ikibazo kiri muri ibyo bice bakabyitaho.
Tanga igitekerezo