Hashize iminsi dusoma tukanabona amashusho n’amafoto mu bitangazamakuru binyuranye by’abantu bafatwa barenze ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus bavuga ko bari gusenga, bamwe bakavuga ko bo badashobora kwandura, abandi ngo barasengera igihugu ngo indwara igende n’ibindi,.. hari n’amashusho amaze iminsi azenguruka ku mbuga nkoranyambaga arimo abana bakiri bato bakagombye kuba bari mu mashuri ariko bayavuyemo biyemeza kugenda batazi iyo bajya ngo ni abagenzi bajya i Siyoni bava mu gihugu cy’irimbukiro, umwe muribo we yivugiye ko n’ubwo bamubona ariko we yapfuye rwose.
N’ubwo ibi ari ibishya biri kugaragara ubu, ariko imigirire nk’iyo si iyanone, ni kenshi hagiye hagaragara amatsinda y’abantu batemera kwivuza, batemera gufata amakarita ndangamuntu, abanga gukora cyangwa gutanga umuganda ,abatemera kujya mu matora cyangwa kwitabira ibikorwa byose bya leta iyo biva bikagera,... Aba iyo baganirijwe basobanura neza nta mususu ibyo bemera bagatanga n’ibitabo bakomoramo ibyo bizera bituma bagira iyo myitwarire bigaragara ko ibangamiye iterambere ryabo bwite bagakwiriye kuba bagira ndetse n’amajyambere y’igihugu muri rusange,
Igitangaje ni uko ibyo iyo bibaye abayobozi b’amadini babarizwamo babihakana, bakavuga ko babananiye cyangwa se ko bumvise nabi inyigisho zayo, ubwo natwe tukabashungera tukabafata nk’aho ari abarwayi bo mu mutwe, tukabifata nk’ibisanzwe ariko dukwiriye kwibaza ibibazo bikurikira, ese ko abafite iyo migirire batahurwa kenshi kuki icyo kibazo gikomeza kugaragara? Ese ubuyobozi bw’amadini bukora iki kugira ngo icyo kibazo kirangire? Ese ubundi koko impamvu yabyo ni iyihe?
Nkuko mbigarukaho kenshi mvuga ko kugira ngo ukemure ikibazo burundu ukwiriye kugikemurira mu mizi, ikibazo gikwiriye kureberwa mu mpamvu yacyo aka yamvugo ya Rudahigwa ati "Aho kwica gitera wakwica ikibimutera." Nkuko nabivuze haruguru, aba iyo bafashwe batanga ibyihamya (references) by’aho bakomora uko kwemera kubatera iyo migirire rero ikibazo baba bafite gikwiriye gusuzumirwa aho mu nyigisho bahabwa no mubitabo byitwa iby’iyobokamana basoma, hari inyandiko nyinshi zitari Bibiliya ziba mu madini usanga zirimo inyigisho zishobora kuba umusemburo w’imyimitwarire nk’iyo, Inzangano amakimbirane no kudashyira hamwe mu bantu.
Nko mugitabo cyitwa Ubutumwa bwatoranijwe gikoreshwa mu idini y’Abadivantisti ku rupapuro rwa 95 gukomeza harimo icyigisho kivuga ngo, Mbese abakristo bakwiriye kujya mu miryango ikorera mu ibanga.? iyo usomye icyo cyigisho cyose ubona impamvu ya ba bantu tubona banga kujya muma koperative no muyandi matsinda agamije kwiteza imbere kuko bagaragaza ko itsinda umukristu akwiriye kubamo ari iry’abo bafatanya kungurana inama mubyo bita iby’Umwuka, hari aho bagira bati " Ntabwo itegeko ry’uwiteka rivuga ngo ntimukifatanye n’abatizera mudahwanye ryerekeye gusa ku gushyingiranwa kw’abakristo n’abatizera Imana, ahubwo ryerekeye ku masezerano yose aho amatsinda ayagirana ashyira hamwe mu buryo bwimbitse kandi muriyo hagakenerwa guhuza mu mwuka no mu mikorere."
Aha birumvikana ko bagaragaza ko gushyingiranwa kw’abo bita ko bizera Imana n’abo bitako batayizera bitemewe, ibi bikaba ari ibice byagabwe n’abanyamadini mu banyarwanda bafite ubumwe bavuga ururimi rumwe umuco umwe kandi bakomoka hamwe, nta gushindikanya, imyumvire nk’iyi ikwiriye kwamaganwa nk’andi macakubiri yose, uru ni urugero rumwe kandi ruto cyane kuko inyandiko ni nyinshi ziri mu madini menshi kandi n’aho bitari nk’inyandiko usanga hari amahame adafite aho yanditse ariko yumvikanyweho abagize ayo madini bagenderaho, kuba ntaho byanditse mu mahame abagenga bagaragariza u rwego rwa leta rushinzwe kureberera no kugenzura amadini nibyo bituma abayobozi b’amadini bihakana ababa bafatiwe muri ibyo bikorwa cyangwa bagaragaweho iyo myumvire.
Gusa si ibyo gusa kuko na Bibiliya ubwayo benshi bavuga ko ariyo bagenderaho gusa, nayo igaragaramo amasomo yabangamira iterambere ry’imibereho n’imibanire by’abagize umuryango mugari, ukumva bamwe mu bayobozi b’amadini baravuga ko ayo masomo yumviswe nabi ariko sibyo, Bibiliya ni ibitabo byanditswe n’abantu batandukanye bafite imyumvire itandukanye, bo mu mico itandukanye bafite impamvu zitandukanye ndetse babyandika no mu bihe bitandukanye, ibi biragaragaza ko bibiliya ubwayo nta bumwe yifitemo nta nubwo ishobora gutanga, buri munsi tubona amadini atandukana buri rimwe rikajya ukwaryo kuko hari ibyo baba batumvikanyeho muri iyo Bibiliya, ubumwe itarema mu bayigisha ntiyaburema mu bayigishwa ubwayo ni umuzi w’amacakubiri.
Rero nta muntu n’umwe ufite ububasha bwo gukosora abandi ayifashishije cyangwa ngo avuge ko bayumva nabi kuko nawe nta gipimo aba afite cy’uko ariwe uyumva neza cyane ko aba atari we wanditse ibiyirimo, kenshi aba avuga ibyo yitekerereje kandi n’abandi baba batekereza, ubundi akaba avuga ibyo yigishijwe n’abandi kandi abo bandi nabo bigisha imyumvire yabo gusa ndetse batigishize bose basoma izo nyandiko,
Ibi ni biraduha umukoro wo gushakira mu mizi nkuko nabigarutseho ikibazo tubona mu baturage b’igihugu ariko abanyamadini bakabitarutsa bavuga ko babyumvise nabi ariko nyamara ibyo biba ari ukwirengera no kurwana ku izina ryabo ngo ritajyaho umugayo, ibitabo abo baturage basoma cyangwa basomerwa bikomeza gucuruzwa no kwigishwa muri rubanda niyo mpamvu ikibazo kitarangira, mu mugambi wo guhangana n’iki kibazo cy’igwingirabitekerezo riterwa n’inyigisho nyobokamana.
Hakwiriye kubaho ubugenzuzi bukoraho hagamijwe kureba ireme ry’inyigisho ziri mu nyandiko n’ahandi zikoreshwa mu madini, kuko ibi dukwiriye kubibonamo ko ari imbogamizi ku iterambere mu mibereho n’imibanire by’abaturage ndetse n’igihugu muri rusange, ubugenzuzi bukwiriye gukorwa hagamijwe ineza y’Abanyarwanda kubungabunga ubumwe bwabo, cyane ko aribwo mbaraga z’igihugu, kuko urashe intekerezo ahamya imyumvire,uhamije imyumvire yica ibinyejana.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV->https://www.youtube.com/channel/UC_Wx4Sy2IawVLtp5-QMRhnQ]
31 Ibitekerezo
NP Kuwa 14/08/21
Ntidukwiriye guhuza ibidahura kuko niba abantu bafite imyumvire itariyo kuri Bibilia ntibisobanura ko ntabumwe igira yo ubwayo. Ndashaka kwibutsa ko isi yabayeho mbere y’ibihugu,amadini ndetse n’itangazamakuru. Ntiyiremye ifite uwayihanze ayishyiriraho gahunda yo kuzenguruka izuba,amanywa n’ijoro tutagenzura. Kdi izagira n’iherezo. Bityo rero icyo umuntu yaba aricyo cyose Ari munsi y’ububasha bw’Imana Kandi hari umunsi azasabwa gusubiza ibijyanye n’imikorere yagize akiri ku isi. Ibya kayizari tubihe kayizari iby’Imana tubihe Imana ibindi byaba Ari ukurengeera.
Subiza ⇾Pacifique Kuwa 14/08/21
Kumva ko isi yajya kumurongo yifuzwaho aruko ibitabo bimwe nabimwe biciwe icyo ni ikimenyetso cyo gukora kwasatani mumitima yabakozi be. 16 Ibyanditswe byera byose byahumetswe n’Imana kandi bigira umumaro wo kwigisha umuntu, no kumwemeza ibyaha bye no kumutunganya, no kumuhanira gukiranuka
Subiza ⇾17 kugira ngo umuntu w’Imana abe ashyitse, afite ibimukwiriye byose ngo akore imirimo myiza yose.
(2 Timoteyo 3:16;17)
Niba mubonako bibiriya yigisha gukora nabi icyo ni ikimenyetso cyuko Satani ari wowe yihanzemo nkuko yakoresheje inzoka mugushuka Eva.
Berick Kuwa 14/08/21
Igihe cyo gukora kw’Imana kiraje ndetse kiri hafi cyane! Ibi byose birerekana urugamba rusatiriye abayoborwa n’ukuri kwa Bibiliya nk’uko kuri . Ubyange cq ubyemere Hari urugamba hagati y’amategeko y’Imana n’amategeko y’abantu ariko icyiza ni ukumvira Imana kuruta kumvira abantu! Mwitonde Imana si umuntu ngo muyirwanye!
Subiza ⇾Live Kuwa 15/08/21
Mbega inkuru yuzuyemo kurwanya Imana! Buriya wakwibasira abakristo bigakunda uretse ko nabo Imana yahamije ko ubakozejo aba akoze ku mboni y’ijisho ryayo. Ariko niba bigeze kwibasira Bibiliya icyo gitero umuvandimwe akigabye kuri Yo.iyi nkuru nta kunga abanyarwanda kurimo ahubwo yuzuyemo amacakubiri ashingiye ku madini. Niba utumva ibintu ntibikuraho ko Ari ukuri, Kandi buriya abo yise ko bafite igwingirabitekerezo yakwisuzuma nawe akirebaho Wenda hari icyo abarusha. Mbega umunyamakuru ukeneye Yesu! Ndamusabira Yesu Kristo amugenderere. Amina
Subiza ⇾Kuwa 15/08/21
ibintu wabanje kuvuga birumvikana ariko banza Urebe mbere Yukon amadini azamurwanda Rebe iterambere ryaririhari Urebe nanyuma amaze kiza uko iterambere ryahise ryihuta kandi ahagaritse ibikorwabyamatorero u Rwanda rwahinduka umwijima turabafatanyabikorwa nareta Reba amashuri yose (yabagaturika)(abadivantiste)abaprotestant abapaticost urunvako utabisenya ngoreta yiyubakire Reta waba uyongereye akazi?
Subiza ⇾Samuel & Philippe Kuwa 15/08/21
Muvandimwe, ikibazo si Bibiliya n’ibindi bitabo, ikibazo ni icyaha cyaritse mu mutima wanjye n’uwawe bishobora gutuma amaso yacu areba ibiri hafi kandi twibwira ko dufite ubwenge n’ubushishozi bwinshi, kandi Imbere y’Imana tutabona, kwambaye ubusa,ndetse turi abatindi bo kubabarirwa (Ibyah.3:14-21).
Ntidukwiriye kwibasira Bibiliya n’Ibyera kuko ’byadukomera gutera imigeri ku mihunda’(Ibyak.26:14), Kuko ’ntacyo dushobora gukora ngo turwanye ukuri ,keretse kukurwanira’(2Timoteyo13:8).
Reka tuzirikane ko ’Kubaha Uwiteka aribyo shingiro ry’ubwenge nyakuri kandi kumenya Uwera nibyo buhanga’(Imigani9:10).
Rero, inama nziza kuri buri wese ni iyi: "We kwishingikiriza ku buhanga bwawe" (Imigani3:5), kandi ibyo ab’isi bita ’ubupfu’ bw’ibibwiriza nibyo Imana yahisemo kubakirisha ngo batarimbuka bibeshya ko basobanutse (1Korinto1:21).
Nimureke twe gushukwa n’ubucurabwenge bw’isi kuko tugirwa inama igira iti "....ujye urinda icyo wagabiwe uzibukire amagambo adakwiriye kandi atagira umumaro, n’ingirwabwenge zirwanya iby’iby’Imana."(1Timoteyo6:20)
Muvandimwe kandi bavandimwe,ubwenge bwacu bwakemura iby’ubuzima bwa none ariko ntibwatanga imibereho y’ahazaza nyuma y’ubuzima bwo ku isi, bityo rero ubwenge bwacu bukwiriye kumurikirwa n’Imana kugirango dutegure n’ahazaza ha nyuma y’urupfu rw’umubiri."Iyo baba abanyabwenge bari kwita ku iherezo ryabo"(Gutegeka 32:29).Nimureke he kugira ushukwa n’ubwenge bw’umubiri ngo asuzugure Imana, ibyayo, n’abayo bitazasoza asanze yaribeshye kandi atakibashije kubigarura inyuma.Ahubwo tumwiyegurire azahindura n’iyi mitindi y’imitekerereze yacu yo hasi irwanya ibyera.
Uwiteka abagirire neza cyane.
Subiza ⇾claude Kuwa 18/08/21
Mwanditsi wanditse iyi nkuru,urakoze cyane. Ariko reka ngusabe ikintu ukinkorere, isubiremo muri wowe nawe urasanga wifitemo amacakubiri. Ndahamya ko ujya kwandika iyi nkuru,hari ibitekerezo 2 byakujemo icya 1 kiti andika iyi nkuru ,icya 2 kiti oya, ijwi wumviye muri ayo yombi niryo wakoreye. Bibiliya nta kosa narimwe ifite nta niryo izagira kuko ibiyirimo ari ukuri kuzuye,kuzima kandi kw’iteka. Umwanditsi yaranditse ati "Ntacyo twakora ngo turwanye ukuri ngo tugutsinde, keretse ku kurwanirira gusa". Umufaransa witwa Voltaire yaravuze ati:" Ngiye kurwanya Bibiliya kuburyo ku isi Bibiliya izasigara ari amateka, afata Bibiliya arazitwika , azihigira ahantu hose kugirango azitwike". Nyuma aza gupfa azi neza ko Bibiliya azimazeho; Ariko nyuma y’imyaka mike apfuye, inzu ye yahinduwe icapiro rya Bibiliya. Nawe ndahamyako uzabona ubwiza ntagereranywa bwa Bibiliya kandi uzaba umuhamya wayo. Imana ikugirire neza. Kuko nta bushake cyangwa ubwenge bw’umuntu uwariwe wese wanditse Bibiliya , ahubwo abantu b’Imana bavugaga ibyayo bahumekewemo n’Imana Umwuka wayo.(Ibyanditswe byera byose byahumetswe n’Imana. 2Timoteyo 3;16).

Subiza ⇾Mimi Kuwa 25/08/21
Murakoze cyane ku bw’ibitekerezo byanyu byerekana ko wowe utagwingiye. Ndabona warize ukaminuza pe gusa uziko uzi kandi ntacyo uzi.
Subiza ⇾Ubu busesenguzi bwawe bufite ubusembwa kuko nta reference n’imwe werekana aho Bibiliya yivuguruza kandi ariyo uri kurwanya ahubwo uri
kuzitanga ku bindi bitabo. Icya nyuma nuko ibyo ushaka kuburanya bikuruta kure, usibye no kuba ufite ubwenge buke ndagira ngo nkubwire ko
abakubanjirije kera bagerageje kurwanya iyo mutangiye nka bamwe duhora tubona ariko nkuko mugenzi wanjye yabivuze "’Ukuri guhorana intsinzi"’
Guca mu ziko ntigushya, Byatinda yego ariko nyuma intsinzi ikaboneka. Ubundi uwizera akumvira Imana by’úkuri amenya aho ifatizo ryo kuzuzanya
kw’ibyo byanditswe riri kuko nkuko ukuri kwanyujijwe mu banditsi batandukanye ni nako kwerekanwa mu ngeri zitandukanye zikugize.
Ibi wita ibyanditswe n’abantu ni koko byanditswe nabo ariko bihumeketswe n’Imana kandi bigira umumaro wo kwigisha umuntu, no kumwemeza ibyaha bye no kumutunganya, no kumuhanira gukiranuka kugira ngo umuntu w’Imana abe ashyitse, afite ibimukwiriye byose ngo akore imirimo myiza yose. (2Tim 3:16-17)
Tanga igitekerezo