Mu myanzuro y’inama ya gatatu yahurije abakuru b’ibihugu by’u Rwanda, Uganda, Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo na Angola i Luanda, ku wa 2 Gashyantare 2020, harimo ko iy’ubutaha izabera ku mupaka wa Gatuna/Katuna uhuza Uganda n’u Rwanda tariki ya 21 Gashyantare 2020. Uwo mwanzuro kuri iyo nama ntiwerura ngo uvuge ibizaganirwaho usibye kuvuga gusa itariki n’ahantu izabera.
Abakurikiranira hafi iby’ umubano w’ u Rwanda na Uganda babona ko guteranira ku mupaka uhuza ibihugu byombi bifite icyo bivuze kinini cyane ko uwo mupaka hamwe n’ indi ibihuza urujya n’ uruza rw’ abantu n’ ibyabo bisa n’ ibyahagaze ndetse umuntu akaba atabura kuvuga ko ifunze.
Intego zayo ziratekerezwa mu buryo butatu:
– Ubwa mbere ni ukureba intambwe imaze guterwa mu ishyirwamubikorwa ry’imyanzuro yafatiwe mu nama yo ku wa 2 Gashyantare 2020. Ni imyanzuro itatu irimo ko u Rwanda na Uganda bigomba gufungura abaturage bafingiwe mu buri gihugu hakurikijwe urutonde ruhererekanijwe, no guharanira ubusugire ndetse no kubahiriza uburenganzira bw’abaturage baturuka mu kindi gihugu byubahirizwa.
– Ubwa kabiri ni uko yazaba igamije kureba niba imipaka yarafunguwe cyangwa yafungurwa. Abareba inyungu z’ubucuruzi, abanyamadini ndetse n’abafite imiryango hakurya bifuza kwambuka gusa Leta y’u Rwanda yagaragaje ko izatanga uburenganzira mu gihe umutekano wabo uzaba wizewe. Ibi bisobanuye ko imipaka izafungurwa ariko ibinru bisubiye muri uwo murongo Kandi birashoboka ko mbere ya 21 Gashyantare byazaba byarabaye.
– Ubwa gatatu bushoboka mu gihe imipaka izaba itarafungurwa, iyi nama ni yo yazafungura umupaka wa Gatuna/Katuna. Izindi nama zabereye i Luanda muri Angola, iza komisiyo ishinzwe kureba ishyirwamubikorwa ry’amasezerano yo ku wa 21 Kanama 2019 zibera i Kigali na Kampala.. Byari gushoboka ko iyi nama ya kane yari kuzabera i Luanda, Kinshasa, Kigali cyangwa Kampala ariko umupaka wa Gatuna/Katuna ni wo watoranyijwe.
Ibyiza ni byo byitezwe muri iyi nama ya gatatu n’iya kane, cyane ko ebyiri zatambutse n’izakozwe na ya komisiyo nta cyo zagezeho (zabaye nk’ikinamico). Abakuru b’ibihugu by’u Rwanda na Uganda bafite ububasha bwo gukemura ibi bibazo mu gihe gito gishoboka, baramutse babyumvikanyeho, n’aba bahuza bakabibafashamo. Byose byabaho ku bw’inyungu z’abaturage kuko ni bo byose bigiraho ingaruka cyane. Ku bijyanye n’amasezerano ndetse n’imyanzuro yafashwe, buri ruhande nirukore ibyo rusabwa kuko rwabyemeye, ntihabeho kubyemerera mu nama, yarangira bigahera. Ibyo nibiba, amahoro n’umutekano bizasagamba mu baturage b’abaturanyi kandi kugenderana no guhahirana bisubire muri bwa buryo bwiza kandi ubushotoranyi aho buva bukagera buhagarare.
Tanga igitekerezo