Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yasabye umuhungu wa Maj Gen Fred Gisa Rwigema, Eric Gisa Rwigema, gutaha mu Rwanda akaba mu gihugu se yarwaniriye; bitihi se akajya arusura.
Umukuru w’Igihugu yabigarutseho ku wa Gatandatu ubwo yari yitabiriye ibirori by’ubukwe bwa Teta Gisa, mushiki wa Eric Gisa.
Aba bombi ni bo Maj Gen Fred Gisa Rwigema yabyaranye na Madamu we Jeannette Rwigema, mbere y’uko arasirwa i Kagitumba ku itariki ya 02 Ukwakira mu 1990. Byari nyuma y’umunsi umwe wonyine atangije urugamba rwo kubohora u Rwanda yari anayoboye.
Eric Gisa Rwigema utitabiriye ubukwe bwa mushiki we aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, gusa inshuro nyinshi akunze kugirira ingendo muri Afurika y’Iburasirazuba aho akunze kuba muri Uganda aho kuza mu Rwanda.
Perezida Kagame yavuze ko uyu muhungu wa Maj Gen Fred yakabaye ari mu Rwanda nk’igihugu se umubyara yarwaniriye, asaba abagize umuryango we kumubwira agatahuka.
Ati: "Teta ndagutuma, ndibutume Jeannette [Rwigema] ndetse ndibutume na nyogokuru. Hano ntabwo nabonye umuhungu wa Gisa, ntabwo yashoboye gutaha ubu bukwe. Mumumbwirire ko yari akwiye kuba ari hano. Akwiye kuba ari mu gihugu, igihugu se n’abandi twese twaharaniye tukaba twarakibonye."
Umukuru w’Igihugu yakomeje avuga ko atifuza na gato ko umwana wa Maj Gen Fred aba hanze y’igihugu cye cyangwa ngo yitwe impunzi.
Ati: "Sindibubitindemo, ariko mumumpere ubutumwa. Sinshaka ko umuhungu wa Fred yaba hanze cyangwa ngo abe impunzi; ko yashaka impapuro zo hanze."
Perezida Kagame yashimiye Teta Gisa we wagenze hirya no hino mu mahanga ku mpamvu z’amasomo, ariko akazirikana ko agomba kugira ubutwari bwo gutaha mu gihugu cye.
Yabwiye Jeannette Rwigema ko atifuza ko umuhungu we na Gisa yaba hanze y’igihugu, "keretse ari amahitamo ye".
Ati: "Akwiye kuba mu Rwanda cyangwa se akagira uburenganzira bwo kugenda no kugaruka mu Rwanda ntazashake ubuhungiro hanze".
Perezida Kagame yunzemo ko Eric Gisa atanakwiriye "kuza akaba yajya mu baturanyi agasubirayo atageze mu Rwanda, ntabwo ari byo, ntabwo bikwiye. Ntazaze ngo agarukire mu baturanyi ngo asubire aho yaturutse."
5 Ibitekerezo
manzi Kuwa 07/11/21
Uyumwana akwiye kuganirizwa harigihe bariya baba hanze baba baramuteye ubwoba bati nutaha kakubayeho cy bakamwereka ibintu bashaka ko yabigenderaho ko arukuri akwiye kwegerwa agafashwa muburyo bwose niguhango nukuri mubyeyi nibyiza kugisigasira
Subiza ⇾SEKAMANA Kuwa 07/11/21
Uyu mwana natahe,areke abantu bamushuka.Nataha,nta kabuza president azamuha umwanya mwiza.
Subiza ⇾felix Kuwa 08/11/21
Akwiye gutaha
Subiza ⇾Geoffrey Musafiri Kuwa 08/11/21
ndashimira nya kubahwa President wa Repuburika Y’urwanda n’umuyobozi mwiza akaba umu byeyi mwiza cyane ahorana ijambo ryiza kaandi ry’ukuri buri gihe Imana imuhe umugisha ijambo ya vuze mu bu kwe bwa Teta Gisa n’umubyeyi koko.tura mukunda kanda tuza mukunda
Subiza ⇾Veda Kuwa 15/11/21
Ese afite abana2gusa
Subiza ⇾ndavuga fred gisa Rwigema uwo muhungu akeneye abamuganiriza
azataha ntakibazo
Tanga igitekerezo