Umwe mu bantu batatangajwe amazina wo mu Ishyaka riri ku butegetsi mu Rwanda (FPR-Inkotanyi) yahakanye ko iri shyaka rizitabira inama yateguwe n’iriri ku butegetsi muri Uganda (NRM) nk’uko byagiye bigarukwaho na bimwe mu bitangazamakuru.
Ibitangazamakuru byo muri Uganda, by’umwihariko byagiye bitangaza ko hari abantu bagera kuri 20 bazitabira inama ya "National Resistance Movement" (NRM) iteganyijwe kuwa 25 Mutarama 2020 kuri Sitade yitiriwe Mandela mu Mujyi wa Kampala.
Byatangajwe n’Umuvugizi wa NRM, Rogers Mulindwa, wavugaga ko intumwa za FPR-Inkotanyi zizayitabira.
Ibi uyu utatangajwe amazina wo muri FPR-Inkotanyi yabwiye TNT ko ayo makuru atari yo.
Ati: "U Rwanda cyangwa FPR-Inkotanyi ntiyigeze yemeza ko izitabira inama ya NRM. Ntabwo tuzi impamvu umuvugizi wa NRM yatanze ubwo butumwa butari bwo mu binyamakuru byo muri Uganda."
Uyu yavuze ko kugeza ubu nta myiteguro iri muri FPR yo kujya muri Uganda mu nama ya NRM.
Ati: "Ukuri ni uko kugeza ubu nta tangazo rirajya ku mugaragaro rivuye muri FPR ryemeza ko hazabaho ukwitabira inama ya NRM."
Ikindi kuri ubu kivugwa ku nama ya NRM ni uko byari byatangajwe ko hari abandi barwanshyaka b’andi mashyaka bazitabira iyi nama ariko bikaba bivugwa ko bashobora kutazahakandagira.
Mu gihe ibyo bivugwa kandi ntaho byemejwe, nta naho bivugwa ko abahagarariye andi mashyaka atandukanye mu Rwanda baba yaratumiwe kuzitabira iyi nama ikomeye ya NRM.
Biramutse bibabaye byaba ari agashya ku mpande zombi kuko bishibora no gutuma umubano hagati y’ ibihugu byombi wasinziriye uzanzamuka.
Ikindi ni uko ntaho bigaragara ko ku ruhande rwa FPR mu nama zayo zikomeye nayo yaba yarigeze gutumira NRM bityo amashyaka yombi akaba yari afitanye uwo mubano n’ubucuti bubasabanisha.
Ibya politiki ariko bibamo amacenga menshi n’ ukuri kudakunda gushyirwa ahagaragara kenshi, ntibyatangaza hari ibitunguranye byakwigaragaza muri iyo nama.
Tanga igitekerezo