Umukinnyi wa ruhago ukomoka mu gihugu cy’Ubufaransa, yahanishijwe kumara imyaka itanu adakandagira mu kibuga nyuma yo kuruma igitsina (ubugabo) cya mugenzi we. Ni ibyabereye mu gace ka Lorraine.
Uyu mukinnyi yarumye mugenzi we, nyuma y’umukino wa shampiyona y’ikiciro cya kabiri wari wahuje ikipe ya Terville na Soetrich ku wa 17 Ugushyingo mu mwaka ushize.Uyu mukino warangiye amakipe yombi aguye miswi igitego 1-1.
Inota rimwe Terville yakuye kuri uyu mukino ryari kuba irya mbere ibonye muri shampiyona, gusa ntiryayihira kuko yaje guhanishwa gukurwaho amanota abiri no gutanga amande y’ama-Euro 200 nyuma yo kunanirwa gucunga umutekano nk’ikipe yari yakiriye umukino.
Nyuma gato y’uko umukino wari urangiye, abakinnyi babiri b’impande zombi bararwanye, hanyuma Umukinnyi wa Terville abinjiramo agambiriye kubakiranura. Umukinnyi w’ikipe ya Soetrich warwanaga yahise aruma igitsina cy’uriya wageragezaga kugarura agahenge. Uyu warumwe ngo yashyizweho ibipfuko 10 byose, amara n’iminsi ine atagera mu kibuga.
Nyuma yo gukora iperereza kuri ziriya mvururu, komite ishinzwe imyitwarire yanzuye ko uri mukinnyi warumye mugenzi we igitsina ahanishwa kumara imyaka itanu adakandagira mu kibuga, na ho mugenzi we wo muri Terville barwanaga ahanishwa amezi atandatu.
Umukinnyi uzwi waherukaga guhanirwa kuruma mugenzi we ni Luis Suarez wa FC Barcelone warumye Giorgio Chiellini Uruguay ikina n’Ubutaliyani mu gikombe cy’isi cyo muri 2014.
Icyo gihe Suarez yahanishijwe na FIFA kumara amezi ane adakandagira mu kibuga ndetse no kumara imikino icyenda adakinira Uruguay.
Tanga igitekerezo