
Mu gihe cyashize wasangaga abantu bita ikiribwa cy’ibijumba amazina atandukanye abipfobya bakanavuga ko bitera inzoka,gusa uko iminsi ishira n’iko bigenda byongererwa agaciro kugeza n’ubwo ubushakashatsi bugaragaje ko ubiriye aba yirinze gusaza imburagihe.
Imbuga zitandukanye zirimo na santeplusmag.com, zigaragaza ibyiza by’ibijumba aho usanga byuzuyemo intungamubiri.Ibijumba bikungahaye ku cyitwa ‘bêta-carotène’, ari na yo ituma biryoherera. Iyo bêta-carotène umubiri w’umuntu urayikoresha ukayikuramo vitamine A.
Ikindi n’uko bikize cyane ku byitwa ‘antioxydants’, birinda umuntu gusaza vuba. Ibijumba kandi ni isoko ya vitamine zitandukanye zikenewe mu mubiri w’umuntu. Muri zo harimo vitamine B6, B2, B5 na C. Byifitemo kandi ubutare bwa ‘cuivre na manganese’.
1.Ibijumba ni ikiribwa cyiza ku bantu bwarwaye indwara ya Diyabete, kuko byifitemo isukari y’umwimerere igenda ikaringaniza isukari iri mu maraso.
2. Ibijumba bifasha mu migendekere myiza y’igogora kuko bikungahaye ku byitwa ‘fibres’ bifasha mu nzira y’igogora .Ibijumba kandi birwanya impatwe, bikanarinda kanseri y’urura runini.
3. Ibijumba byongerera umubiri ubudahangarwa kuko byifitemo vitamine D, iyo vitamine D ikomeza amagufa, amenyo, igafasha imitsi, uruhu, ikanatuma umuntu agira imbaraga.
4. Ibijumba bituma umutima ugira ubuzima kuko ibijumba byifitemo ubutare bwa ‘potassium’ igenda igasenya ibyitwa ‘sodium’ bishobora gutuma umutima ugira ibibazo. Ikindi kandi, ibijumba bigira vitamine B6 ikumira impanuka zo guturika imitsi yo mu mutwe (AVC), kuko bituma umutima ukora neza.
Ikindi cyiza bavuga ku bijumba, ni uko bihagisha, kuko byigiramo isukari nziza, bituma ubiriye yumva ahaze, kandi bikagira n’icyo bimarira umubiri we.Ibijumba ni ibiribwa bihagisha, kuko byigiramo isukari nziza, bituma ubiriye yumva ahaze, kandi bikagira n’icyo bimarira umubiri we.
Tanga igitekerezo