Ikigo cya Uganda gishinzwe imisoro n’amahoro (URA) kiratangaza ko kuva umupaka wa Gatuna wafungwa bahomba buri kwezi miliyoni 16$ kubera ubucuruzi busa nk’ubwahagaze hagati y’iki gihugu n’u Rwanda.
Iki kigo kitabashije gutanga imibare irambuye y’ingano y’ibicuruzwa byambukiranyaga umupaka mbere na nyuma y’uko u Rwanda rufunze umupaka wa Gatuna, muri Werurwe umwaka ushize, Komiseri wacyo Wungirije, Stephen Magera yemeza ko ubucuruzi bwambukiranya umupaka hagati y’ibihugu byombi bwazambye.
Ati: “ Ku mupaka wa Gatuna, turi kuri zero mu bijyanye n’urujya n’uruza rw’ibicuruzwa. Muri Mirama Mills, amakamyo macye arambuka. Ab’ingenzi bakundaga gucisha ibicuruzwa aho hantu ntibacyohereza imizigo.”
Uyu yakomeje avuga ko ubu URA yiringiye ibiganiro bikomeje hagati y’abayobozi b’ibihugu byombi bigamije gusubiza mu buryo ubucuruzi hagati yabyo nk’uko iyi nkuru dukesha Softpower ikomeza ivuga.
Komiseri ushinzwe gasutamo muri URA, Dicksons Kateshumbwa, mu mwaka ushize yavugaga ko mbere y’ifungwa ry’umupaka wa Gatuna bagenzuraga amakamyo n’imodoka nto 4800 zambukaga umupaka buri kwezi, ariko ubu basigaye bagenzura izigera kuri 700 gusa.
Yavuze ko ibyo Uganda yoherezaga mu Rwanda byagabanyutseho 23% kuva muri Werurwe kugeza muri Nyakanga mu 2019, mu gihe ibyavaga mu Rwanda byoherezwa muri Uganda nabyo byagabanyutseho 27%.
Iki kibazo kandi cyagaragaje ingaruka ku biciro ku masoko yo mu Rwanda muri iki gihe kuko hari ibyo kurya byinshi Abanyarwanda bakuraga muri Uganda nka Kawunga n’amavuta bitakihagera uko bikwiye.
Mu mezi atatu ashize, Urwego rw’Abikorera muri Uganda (PSFU) rwavuze ko kuva muri Werurwe kugeza mu Ugushyingo 2019, bagize igihombo cya miliyari 530 z’Amashilingi ya Uganda kubera ifungwa ry’umupaka.
Gideon Badagawa, Umuyobozi Nshingwabikorwa wa PSFU, avuga ko “Uganda ihomba miliyoni 16 z’Amadolari (Miliyari 58,9 z’Amashilingi) buri kwezi kuva u Rwanda rwafunga umupaka, bigira ingaruka ku biribwa byacu, ibyo kunywa, ibyuma, ibikoresho byo gusakaza, isima n’isukari.”
Yongeyeho ko igihe ari ikintu cy’ingenzi muri business kandi bari kubura ubwo buvuruzi mu bijyanye n’inyungu n’akazi. Ati: “Ishoramari riri kugabanyuka. Iyo ubuze isoko, ni gute wakwaguka. Kandi ibi bigabanya ishingiro ry’umusoro kandi ubukungu bwombi burahahombera.”
Mbere y’umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi, Uganda yoherezaga mu Rwanda ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni zisaga 200$ buri mwaka, mu gihe u Rwanda rwoherezaga ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 19$.
Byumvikane ko Uganda ari yo yahahombeye cyane ugereranyije n’u Rwanda.
Ibi byose ni ingaruka z’umwuka mubi ukomeje kugaragara mu mibanire y’ibihugu byombi, byakunze gushinjanya kuva mu 2017 ibintu bitandukanye nk’aho u Rwanda rushinja Uganda gufata no gufunga binyuranyije abaturage barwo bajya muri Uganda, gushyigikira abarwanya ubutegetsi, kubangamira ubucuruzi n’ibindi.
Uganda ihakana ibyo ishinjwa ahubwo na yo ikaba yarakunze gushinja u Rwanda ibikorwa by’ubutasi ku butaka bwayo no kugira uruhare mu bikorwa byo guhungabanya umutekano wa Uganda, ibirego u Rwanda narwo ruhakana.
Abayobozi b’ibihugu byombi baherutse mu nama yagiraga gatatu hagati yabo yabereye i Luanda mu mpera z’ukwezi gushize, aho bavuye bemeranyije kuzakorera indi nama ku mupaka wa Gatuna ku itariki 21 Gashyantare, aho benshi biteze ko hazafatirwa icyemezo cyo gusubukura urujya n’uruza hagati y’abantu n’ibicuruzwa nk’uko byahoze.
1 Ibitekerezo
lg Kuwa 07/02/20
UMUPAKA UKWIYE KUGUMA GUFUNGWA KUGEZA UGANDA YUMVISE KO U RWANDA ALI UMUKILIYA UKOMEYE.MUBUKUNGU BWABO. BAKAREKA UMWIRATO.WABO NGO BAZASHAKIRA.ISOKO AHANDI AMAFARANGA YACU BYABA BIMAZE IKI KUYABAHA NABO BAKAYAHA.ABADUTERA CYANGWA UGANDA UBWAYO ITWICIRA ABANTU REKA BUMVE URWISHIGISHIYE ARARUSOMA
Subiza ⇾Tanga igitekerezo