Abadepite bo muri Uganda banze ubusabe bw’umunyamabanga wa leta mu Muryango wa Afurika y’Uburasirazuba bwo gutegura isabukuru y’umuryango y’imyaka 20 kuri uyu wa 14 Ugushyingo 2019 bitewe n’ubunyangamugayo buke bavuga ko ibihugu biwugize bigaragaza.
Idindira ry’umushinga w’umuhanda wa gari ya moshi uhuriweho na Kenya, Uganda, Tanzania, u Rwanda n’u Burundi, umubano utagenda neza hagati ya Uganda n’u Rwanda, ibibazo bya Kenya na Uganda ndetse n’ibya Tanzaniya ni byo aba badepite bavuga ko bitatuma habaho kwizihiza uyu munsi.
Daily Monitor dukesha aya makuru yatangaje ko aba badepite yabobanuriye uyu munyamabanga, Julius Wandera Maganda ko abaturage ba Uganda bari kwirukanwa muri Tanzaniya.
Bavuze kandi ko ubu hari imitungo y’abagande iri muri Kenya yanze kurekurwa kuko ngo hari itegeko rivuga ko nta muturage wa Kenya wemerewe kuvana umutungo mu gihugu. Iki kijyana n’ikivugwa ko Uganda ivunja amashilingi ya Kenya ariko Kenya yo ntivunje aya Uganda mu gihe ibihugu bigize umuryango byiyemeje gukora isoko rusange.
Aba badepite bakomeje bibaza impamvu nta gihugu cyo muri uyu muryango, EAC, cyigeze kigira ubushake mu gukemura ibibazo biri hagati y’umubano w’u Rwanda na Uganda utagenda neza. Ibihugu byagize uruhare mu gukemura aya makimbirane ni Angola (umuhuza), Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo na Congo/Brazaville.
Depite Ibrahim Ssemujju avuga ko ibibazo by’u Rwanda na Uganda byananiwe gushakirwa umuti, na byo bikaba impamvu igaragaza ishingiro ryo kudategura uyu munsi mukuru.
Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba wabayeho mu 1967, uhagarara mu 1977, wongera gukora kuva mu 2000. Ufite ibihugu by’ibinyamuryango 6: Kenya, Uganda, u Rwanda, u Burundi, Tanzaniya na Sudani y’Epfo.
Uyu muryango wagiyeho kugira ngo uteze imbere umubano w’ibihugu biwugize, umutekano, koroshya ubucuruzi n’ibindi, unengwa kandi kunanirwa gukemura ibibazo by’umutekano muke byaranze u Burundi kuva mu 2015 ubwo Perezida Pierre Nkurunziza yavugaga ko aziyamamariza manda ya gatatu.
Hari abagiye bawunenga, bawushyira mu gatebo k’imwe mu miryango ya baringa bitewe n’uko hari imwe mu myanzuro wafashe ariko ntishyirwe mu bikorwa, habayeho kurebera bimwe mu bibazo washoboraga gukemura, ahubwo buri gihugu kigakemura ibikireba mu buryo bwacyo. Ni bwo bunyangamugayo buke aba badepite n’abandi basesengura politiki y’ububanyi n’amahanga n’imiryango mpuzamahanga bavuga.
Tanga igitekerezo