Umuririmbyi w’indirimbo z’Imana wo muri Kenya, Loise Kim yagiriye inama abagore bagenze be gudatandukana n’abagabo babo kuko babaca inyuma ngo n’ubundi abagabo bose ni kimwe, nta mwiza kurusha undi.
Uyu mugore w’abana babiri, yatandukanye n’umugabo we ariko avuga ko iki cyemezo atari shyashya kuko ngo " N’ubundi usanga noneho uwo ushatse ari mubi kurusha uwo mutandukanye." Ati " Menya uko umufata ubundi mukemure ibibazo byanyu."
Ku ngingo yo kuba niba yaba adashyigikiye ugucana inyuma, uyu mugore kuri Instagram yagize ati " Niba wibwira ko nureka umugabo wawe ngo ugiye gushaka umwiza, urambabaje kuko uribeshya. uzabona urusha ubusambanyi umugabo wawe. Rwanirira uwo muri kumwe. Haranira kumuhindura."
Uyu mugore yasoje ubutumwa bwe yibaza niba abagabo baremwe mu buryo batahazwa n’umugore umwe.
Loise Kim yatandukanye n’umugabo we bari bamaranye imyaka irindwi babana. byabaye nyuma y’aho uyu mugabo agiye mu Bwongereza agiye gushakisha ubuzima, akagaruka yarabaye undi.
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV
Tanga igitekerezo