Umunyarwanda akaba n’umukire, Barry Ndengeyingoma yongeye kugarukwaho mu itangazamakuru ryo muri Kenya nyuma y’aho umudepite witwa Babu Owino arasiye umusore uvanga imiziki (DJ) mu kabari ke kitwa B Club.
Ikinyamakuru The nation kivuga ko Ndengeyingoma atajya agira ukwizigama mu kwerekana ubutunzi bwe. Kivuga ko yageze muri Kenya mu 2015 azanye imodoka ze zihenze cyane, Lamborghini na Ferrari.
Kivuga ko Ndengeyingoma yatumye abantu bacika ururondogoro nyuma y’aho uri umwe wese yibazaga nyir’izi modoka zihenze zihagaze asaga miliyoni 185.
Uyu mugabo yongeye kugarukwaho cyane nyuma y’iraswa rya Felix Orinda wari usanzwe azwi nka DJ Evolve.
Ibi byabereye mu kabari ka Ndengeyingoma gahereye mu Mujyi wa Nairobi mu gace ka Kilimani mu nzu yitwa Galana Plaza. Aka kabari katangiye gukora mu 2016 ndetse ngo benshi mu bifite n’abakomeye babigize itetu ko bagomba kujya guteranira muri B Club.
Ku munsi wo gufungura ako kabari ibinyamakuru byo muri Kenya, byatangaje ko hari umwe mu bakiriya waguze amacupa y’inzoga 58 za shampanye yitwa Moet Rose aho buri cupa rigura Frw agera ku bihumbi 160.
Aka kabyiniro karaganwe ku buryo bukomeye ku buryo n’abana b’abanyepolitike bakomeye muri Kenya bagiye bagaraga bari kunyanyagiza inoti muri iyo nzu.
Ibibazo muri B Club
Aka kabari ka Ndengeyingoma karayobotswe ariko nanone ibibazo ntibibura. Muri Nzeri 2019, urukiko rwari rwategetse ko gafungwa kubera ikibazo cy’urusaku gateza mu gace ka Kilimani.
Amafaranga Ndengeyingoma yayakuye he?
Uyu mugabo ubwe mu myaka itatu ishize yabwiye itangazamakuru ryo muri Kenya ko yayakomoye ku gucuruza caguwa.
Aho yagize ati " Natangiye ndi umwana muto mfite amafaranga make. Nacuruje imyenda igezweho no gucuruza imyenda ya caguwa."
Yavuze ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yahungiye muri Kenya, akahava ajya mu Bubiligi aho yagiye mu by’imyidagaduro ndetse no gucuruza Diyama na Zahabu.Uyu mugabo kandi yavuze ko afite B Club mu Bubiligi ndetse no mu Rwanda.
Ku rundi ruhande, hari raporo zimwe zagiye zivuga ko Ndengeyingoma yaba afite ubukungu akomora mu bikorwa bitemewe.
Byavuzwe ko uyu mugabo yaba yarakoranye n’itsinda ry’amabandi mu busahuzi no kwangiza. Ni ibirego we ubwe atagize icyo abitangazaho kizwi.
Ibitangazamakuru by’umwihariko ibyo mu Rwanda byagaragaje ko Ndengeyingoma uzwi nka Grand Ndengeye, Patron de la Capitale ari umugabo uba mu buzima buhenze gusa imitungo ye bikaba bitazwi inkomoko yayo. We yakunze kuvuga ko ubukire bwe abukesha ubushabitsi mu kugurisha ibihangano by’ubugeni, amazu n’imodoka.
Uyu mugabo yageze mu Bubiligi muri Gashyantare 1996 avuye i Nairobi. Mu 1997 ni bwo yahawe ibyangombwa by’impunzi na Leta y’Ububiligi.
Akekwaho ibyaha
Polisi Mpuzamanga (Interpol) yashyizeho impapuro zo kumuta muri yombi akekwaho ibyaha yaba yarakoreye mu Bubiligi mbere yo kuza mu Rwanda mu 2006.
Ubuyobozi mu Bubiligi bwavuze ko akekwaho kunyereza imari, ubutekamutwe ariko ngo yatorokeye mu Rwanda igihano yahawe cyo gufungwa imyaka itatu kitarangiye.
Polisi y’u Rwanda mu Kuboza 2007 yataye muri yombi Ngengeyingoma. Yamaze iminsi 18 muri gereza nyuma ararekurwa nyuma y’aho ubushinjacyaha buburiye ingingo zemeza urukiko ko rwamusubiza mu Bubiligi ngo ahanwe.
Bivugwa ko yijyanye mu Bubiligi anyuze muri Congo/Kinshasa ngo ajye kurangiza igihano yari yarahawe. Yaje kugaruka mu Rwanda nabwo arafatwa aho yakekwagaho kuba inyuma y’ugushya kw’inzu B Club yakoreragamo i Kigali.
Uyu nk’uko The Nation ibitangaza, nyuma y’igihe kitari gito ataboneka mu ruhame, Ndengeyingoma yongeye kugaraga muri Kenya mu 2015.
Haribazwa uko akabari bari byasabwe ko kafungwa ku bw’urusaku ntibikunde niba kari burokoke kuba gasigaye karasirwamo abantu.
4 Ibitekerezo
gakuba Kuwa 26/01/20
IKIBAZO SE NI NDENGEYE !!! CYANGWA IKIBAZO NUWO MU DÉPITÉ WARASHE UMUNTU IKINDI NIBO BATAGAFUNZE NAHO NDENGEYE NTACYO AKWIYE KUBAZA NAHO AHO AMAFARANGA AVA.WAFUNGA ABAYAFITE BOSE KERETSE NIBA ARUKO WE AYEREKANA !!!
Subiza ⇾patrick Kuwa 26/01/20
Ntimukagire ishyari, ndengeye mumuhe amahoro , ntamwenda abafitiye.
Subiza ⇾"Aba contres succès".
"Uwakubitira imbwa gusutama yazimara zose."
ABIAS* Kuwa 27/01/20
They say"when u get on top there’s envy".
Subiza ⇾boscokanyangoga Kuwa 12/07/21
Oh ndengeye Grand sapeur,ndakwibuka sha dusohokana La carrebasse I Goma ....cach warazibonye tee crise ni Danger...wari umusapeur kabisa
Subiza ⇾Tanga igitekerezo