Igisirikare cyahoze, kizahora kandi n’ubu ni urwego rw’ingenzi ku gihugu icyo ari cyose mu Isi. Mu kugira ngo kigire akamaro, hari byinshi bigishorwamo by’umwihariko ingufu mu ngeri nyinshi gusa by’umwihariko amafaranga.
Ibi nibyo bituma ibihugu bimwe bigira igisirikare gikomeye, ibindi bikagira ikiri mu rugero mu gihe ibindi bifite igiciriritse nk’uko Bwiza.com yabibagejejeho.
Soma http://bwiza.com/?2020-Urutonde-rw-ibihugu-bifite-igisirikare-cy-intege-nke-muri-Afurika
Bwiza.com iragendera ku rutonde rwa Global Firepower (GFP) ruriho ibihigu bifite igisirikare gikomeye muri Afurika mu 2020. Ni urutonde ruriho ibihugu 35 byonyine mu gihe Afurika ifite ibihugu 54. Iragaruka ku bihugu byagaragaye kuri uru rutonde ariko biri mu karere k’Ibiyaga Bigari ari nako u Rwanda ruherereyemo. Ni igice kirimo: Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, Burundi, Kenya, Malawi, Rwanda, Tanzania na Uganda.
Global Firepower (GFP) buri mwaka ishyira hanze urutonde rw’uburyo ibisirikare birutanwa. Mu gukora ibi, hatangwa icyo bita Power Index. Iyi mibare itangwa hagendewe kuri ibi bikurikira: umubare w’abasirikare imbaraga zo mu kirere, ku butaka, mu mazi, imitungo kamere igihugu gifite, ubukungu, ibikoresho, imiterere y’igihugu n’iterambere ry’ikoranabuhanga rikoreshwa. Igihugu gifite Power Index iri hejuru ni nako kiba kiri hasi mu bijyanye n’ingufu za gisirikare.
Hagendewe ku byavuzwe haruguru, urutonde ni uru rukurikira:
4. Tanzania
Iki gihugu gifite abaturage basaga miliyoni 55. Abagera ku bihumbi 110 ni abasirikare mu gihe abagera ku bihumbi 30 bari mu kazi naho abagera ku bihumbi 80 ni inkeragutabara. Ku mwaka, abagera kuri 507, 796 muri iki gihugu baba bageze igihe cyo kujya mu gisirikare buri mwaka. Imibare igaragaza ko kandi bibaye ngombwa abaturage basaga miliyoni eshanu bajya mu gisirikare.
Ingengo y’imari ikoreshwa mu mutekano w’igihugu ni miliyoni 223 z’amadolari ya Amerika ku mwaka. Iki gihugu kiri ku mwanya wa 24 muri Afurika no kuwa 109 mu bihugu 138 ku Isi byakozweho urutonde na GFP aho cyahawe Power Index ya 2.0651 bivuze ko atari mbi uvuye kuri 0.0000 ifatwa nk’aho iki gipimo cya nta makemwa.
Byinshi wasoma: https://www.globalfirepower.com/country-military-strength-detail.asp?country_id=tanzania
3. Uganda
Iki gihugu gifite abaturage basaga miliyoni 40. Abagera ku bihumbi 55 ni abasirikare mu gihe abagera ku bihumbi 45 bari mu kazi naho abagera ku bihumbi 10 ni inkeragutabara. Ku mwaka, abagera kuri 866, 336 muri iki gihugu baba bageze igihe cyo kujya mu gisirikare buri mwaka. Imibare igaragaza ko kandi bibaye ngombwa abaturage basaga miliyoni umunani bajya mu gisirikare.
Ingengo y’imari ikoreshwa mu mutekano w’igihugu ni miliyoni 935 z’amadolari ya Amerika ku mwaka. Iki gihugu kiri ku mwanya wa 13 muri Afurika no kuwa 86 mu bihugu 138 ku Isi byakozweho urutonde na GFP aho cyahawe Power Index ya 1.6176 bivuze ko atari mubi uvuye kuri 0.0000 ifatwa nk’aho iki gipimo cya nta makemwa.
Byinshi wasoma: https://www.globalfirepower.com/country-military-strength-detail.asp?country_id=uganda
2. Kenya
Iki gihugu gifite abaturage basaga miliyoni 48. Abagera ku bihumbi 24, 150 ni abasirikare bose bari mu kazi. Ku mwaka, abagera kuri 848, 370 muri iki gihugu baba bageze igihe cyo kujya mu gisirikare buri mwaka. Imibare igaragaza ko kandi bibaye ngombwa abaturage basaga miliyoni 12 bajya mu gisirikare.
Ingengo y’imari ikoreshwa mu mutekano w’igihugu ni miliyoni 121 z’amadolari ya Amerika ku mwaka. Iki gihugu kiri ku mwanya wa 12 muri Afurika no kuwa 84 mu bihugu 138 ku Isi byakozweho urutonde na GFP aho cyahawe Power Index ya 1.5287 bivuze ko atari mubi uvuye kuri 0.0000 ifatwa nk’aho iki gipimo cya nta makemwa.
Byinshi wasoma: https://www.globalfirepower.com/country-military-strength-detail.asp?country_id=kenya
1. Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo
Iki gihugu gifite abaturage basaga miliyoni 85. Abagera ku bihumbi 134 ni abasirikare mu gihe bose bari mu kazi. Ku mwaka, abasaga miliyoni ebyiri muri iki gihugu baba bageze igihe cyo kujya mu gisirikare buri mwaka. Imibare igaragaza ko kandi bibaye ngombwa abaturage basaga miliyoni 27 bajya mu gisirikare.
Ingengo y’imari ikoreshwa mu mutekano w’igihugu ni miliyoni 100 z’amadolari ya Amerika ku mwaka. Iki gihugu kiri ku mwanya wa 8 muri Afurika no kuwa 71 mu bihugu 138 ku Isi byakozweho urutonde na GFP aho cyahawe Power Index ya 1.1389 bivuze ko atari mubi uvuye kuri 0.0000 ifatwa nk’aho iki gipimo cya nta makemwa.
Ku bihugu byo mu Karere k’ibiyaga bigari bitari kuri uru rutonde; ni ukuvuga u Rwanda, Burundi na Malawi, GFP ntiyabigaragaje ku rutonde rw’ibihugu 35 bifite igisirikare gikomeye muri Afurika. Niyo mpamvu Bwiza.com itabigaragaza kuri uru rutonde kuko ari rwo yashingiyeho itondeka ibi bihugu biri mu Karere u Rwanda ruherereyemo.
5 Ibitekerezo
Aime Kuwa 13/05/20
Aba iyo bakora urutonde bashingira kumutungo kamere ni ubukungu igihugu kigezeho, arko bashingiye mu gushyira mubikorwa ibyo biga, ubwitange nubunyamwuga ntawaza imbere y urwanda
Subiza ⇾king Kuwa 13/05/20
Uru rutonde rukorwa naba civil, kuko gukomera kwingabo si ubwinshi bwazo cg umubare wibitwaro n,ibikoresho igihugu kiba gifite, ahubwo niku mateka ?y,insinzi ingabo zibazaragezeho na discipline iziranga. Naho ibyo bindi bifatwa mpiri bikaba ibikoresho byuwanesheje.
Subiza ⇾Nzabandora Kuwa 13/05/20
Iyi Nakuru nta kuri kurimo.
Subiza ⇾Nzabandora Kuwa 13/05/20
Iyi Nakuru nta makuru yukuri ifite.
Subiza ⇾rwubusisi Kuwa 14/05/20
World Military Budget ni 1.7 Trillions USD.Amerika ikoresha 700 Billions USD buri mwaka ku gisirikare.Mutekereze namwe ibifaranga bingana gutyo bashora mu gisirikare.Nyamara United Nations ijyaho muli 1945,intego yayo yali "kuzana amahoro ku isi".Hanyuma ishyiraho World Health Organisation (WHO) yo gukuraho indwara na World Food Programm yo gukuraho inzara ku isi.Byose byarayinaniye.Wa mugani umuti nta wundi uretse ubwami bw’imana dutegereje,kubera ko abantu byabananiye.Ni nabwo buzakuraho intambara zose.
Subiza ⇾Tanga igitekerezo